Bahawe umukoro wo kurinda ubusugire bw’igihugu

Aba Ofisiye 38 bo ku rwego rwa Kapiteni na Majoro, ku wa gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2019 basoje amasomo y’icyiciro cya 13 bari bamazemo amezi ane mu Ishuri rikuru ry’igisirikari cy’u Rwanda riri i Nyakinama mu karere ka Musanze (Rwanda Defence Force Command and staff College).

Aba Ofisiye basobanukiwe imiterere y'ahantu runaka bifashishije ikarita bituma banoza akazi kabo
Aba Ofisiye basobanukiwe imiterere y’ahantu runaka bifashishije ikarita bituma banoza akazi kabo

Mu gihe cy’amezi ane bamaze biga, aba Ofisiye b’Abanyarwanda bahawe imyitozo mu bya gisirikari n’amasomo arebana no kuzuza inshingano mu yindi mirimo yuzuzanya n’ibya gisirikari.

Maj. Gen Jean Bosco Kazura umuyobozi w’iri shuri rya gisirikari, asobanura ko ikigamijwe ari ukububakira ubushobozi kugira ngo barusheho kuba abanyamwuga.

Yagize ati: “Yari amasomo atoroshye kuko byabasabye imbaraga nyinshi mu buryo bw’umubiri n’imitekerereze kugira ngo bashobore kugera ku rwego rwo kuba abasirikari b’umwuga mu buryo bw’ikirenga. Ibi birafasha inzego z’umutekano w’igihugu kuba zifite abakozi bashoboye kandi b’intangarugero”.

Aba Ofisiye bigishwaga imikoreshereze y'ikarita
Aba Ofisiye bigishwaga imikoreshereze y’ikarita

Aba Ofisiye 38 barangije muri iri shuri babashije kwitwara neza mu myigire yabo; ariko by’umwihariko Maj. Regis Rwagasana Sankara aba indashyikirwa muri bagenzi be, akaba yanabiherewe ishimwe. Yabwiye Kigali Today ko ibi bimuteye ishema, anashimangira ko uyu muhate awukomora ku kuba ingabo z’u Rwanda zihora zitozwa kuba mu b’imbere muri gahunda zose, by’umwihariko zirebana n’akazi bashinzwe. Ibi ngo ni byo bigiye kuzamubera umuyoboro wo kuzakomeza kwitwara neza.

Yagize ati: “Gukorera ku mihigo ishyira imbere umurava ni byo dutozwa kuva kera, ibi ni na byo byamfashije kwitwara neza mu masomo maze aya mezi nkurikira hano; ndabizeza ko ibi ntazabisiga hano, ahubwo ngiye kubishingiraho ndushaho gukorana n’abandi neza, tujye inama y’ibikomeza kudufasha kunoza akazi hagati yacu, ariko kandi n’abaturage dushinzwe gucungira umutekano badasigaye kuko iyo dufatanyije urushaho kubungabungwa”.

Mu muhango wo gusoza aya masomo, Maj. Gen. Jean Bosco Kazura yabasabye guhora biteguye kurengera igihugu mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Maj Gen Jean Bosco Kazura yabwiye abarangije aya masomo ko bafite umukoro wo kurinda ubusugire bw'igihugu
Maj Gen Jean Bosco Kazura yabwiye abarangije aya masomo ko bafite umukoro wo kurinda ubusugire bw’igihugu

Yagize ati: “Nk’uko imvura igwa nyuma hakaza igihe cy’izuba, ni nako igihe kigera ibihu n’imvura nyinshi ikagwa bigakurikirwa n’ibihe by’izuba. Birakwiye ko muhuza ibyo bintu mukabigereranya n’uko habaho ibihe by’ibyishimo cyangwa hakaba habaho amakuba. Ibi byose kumenya uko uhangana n’ingaruka zabyo ntawe uhutajwe bisaba ko abantu baba barabiteganyirije. Ni na yo mpamvu y’aya masomo, abategurira guhora mwiteguye gutabara igihugu mu gihe icyo ari cyo cyose. Ku bw’ibyo rero, ishuri ribafitiye icyizere cy’uko igihugu gihora gitekanye kibikesha mwe, ubusugire bwacyo bukaba ntajegajezwa ku buryo gihora kigendwa cyangwa gituwe mu mahoro. Mwatojwe mu buryo bwiza, bwubakitse kandi mu gihe gikwiriye. Twizeye kwitwara neza haba mu rugamba rwabaho ruteguwe cyangwa urushobora kubaho bitunguranye."

Muri aba ba Ofisiye uko ari 38, 36 ni abo ku rwego rwa Majoro na Kapiteni mu ngabo z’u Rwanda mu gihe abandi babiri ari abapolisi b’aba Superintendent. Basoje aya masomo banahabwa impampabushobozi (Certificate) mu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye n’abagize imiryango y’abakurikiranye aya masomo batangiye muri Kamena uyu mwaka.

Maj Regis Rwagasana Sankara yabaye indashyikirwa kurusha bagenzi be yanabishimiwe
Maj Regis Rwagasana Sankara yabaye indashyikirwa kurusha bagenzi be yanabishimiwe

Iri shuri Rwanda Defense Force Command and Staff College ryatangiye mu mwaka wa 2012. Aba Ofisiye 478 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga ni bo bamaze kuhavoma ubumenyi kuva icyo gihe ribonye izuba; kuri iyi nshuro hakaba hasojwe icyiciro cya 13.

Hatanzwe seritifika ku barangije aya masomo
Hatanzwe seritifika ku barangije aya masomo
 Imiryango y'abarangije amasomo yari ifite akanyamuneza
Imiryango y’abarangije amasomo yari ifite akanyamuneza
Bafataga umwanya bagakurikirana amasomo yiyongera ku bumenyi basanganywe kugira ngo babashe gukarishya ubumenyi
Bafataga umwanya bagakurikirana amasomo yiyongera ku bumenyi basanganywe kugira ngo babashe gukarishya ubumenyi
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kwiga n’uguhozaho kabisa.

Daniel yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Ibihugu byose bishyira imbaraga nyinshi mu byerekeye igisirikare.Buri mwaka bikoresha budget irenga 1.7 Trillions USD.Ayo mafaranga yatuma abaturage bagira amashuli,imihanda,ibitaro bihagije ku buryo bose bakivuza neza,bakiga neza kandi bose bakagira imihanda ya kaburimbo.Muri make,nta bukene bwaba ku isi.Igitangaje,nuko imana itubuza kurwana no kwicana,ndetse ikavuga ko ababikora bose izabica ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Nkuko bible ivuga,abantu bumvira Imana ni bake cyane.Abo nibo bazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo bonyine.

gakwaya yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Ushobora kuba ibitekerezo byawe biri hasi cyane, ibyo uvuga wabibona nta mutekano ufite? ??

revolution ary yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka