Bahawe gatanya kubera umutekano muke mu rugo
Nizeyimana Anastase n’umugore we Mukanyarwaya Beatrice batuye mu kagari ka Gasharu umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi bemeye gutandukana kubera imirwano ikomeye yarangwaga hagati yabo.
Mukanyarwaya Beatrice avuga ko ibibazo bafitanye n’umugabo we biterwa n’ubusinzi gusesagura umutungo w’urugo kandi no kujya mu nshoreke.
Nyuma yo gukubitwa n’umugabo we kandi atwite, Mukanyarwaya yatanze ikirego ku buyobozi bw’akagari tariki 28/02/2012. Umuyobozi w’akagari yahamagaje umugabo ngo yisobanure yanga kuza bigeza n’ubwo bamusanze iwe.
Uwo mugabo yanze kuva mu buriri arihwereza nk’umuntu wapfuye. Nyuma yo kubona ibikomere umugore yari afite kandi atwite, umuyobozi w’akagari ka Gasharu yafashe icyemezo cyo kubasaba gutandukana kuko amakimbirane bari bafitanye bigaragara ko yari kuzabatera kwicana.
Mukanyarwaya na Nizeyimana bemeye inama bagiriwe n’umuyobozi w’akagari maze bagabana ibintu bari batunze mu nzu; ubu umwe aba ukwe n’undi ukwe.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndumiwe koko! Iyo divorce ntibaho rwose! Imbere y’urukiko baracyafitanye amasezerano y’ubushyingiranwe nk’umugore n’umugabo. Nibegere abanyamategeko babagire inama niba bashaka gutandukana, n’aho umuyobozi nta burenganzira afite bwo gutanga divorce! Cg se ni abanyamakuru babisobanuye nabi!!
none se divorce isigaye itangirwa mu kagali? iyi nkuru ntago yanditse uko yakagombye. plz ntago tubarusha umwuga ariko tubagira inama.
Niba byiswe gatanya badasubiye mu mategeko ngo abe ariyo yongera kubatanya nk,uko yababanyije, uwo mugore mumukuyeho amaboko kuko uwo mugabo namara kunywera ibyo bagabanye azatera no kubyo umugore yahawe, ngerageza kwihagararaho byanze bikunze umwe azapfa. NDABAGIRA INAMA YO GUSUZUMA UBURYO BYAKOZWEMO HATARAGWA INZIRAKARENGANE!!!
mwaramutse ese namwe ko mutanga amakuru yigice umuyobozi wakagari afite competance yo gutanga divorce nabagira inama yo kujya mu nkiko