Bahawe gatanya kubera umutekano muke mu rugo

Nizeyimana Anastase n’umugore we Mukanyarwaya Beatrice batuye mu kagari ka Gasharu umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi bemeye gutandukana kubera imirwano ikomeye yarangwaga hagati yabo.

Mukanyarwaya Beatrice avuga ko ibibazo bafitanye n’umugabo we biterwa n’ubusinzi gusesagura umutungo w’urugo kandi no kujya mu nshoreke.

Nyuma yo gukubitwa n’umugabo we kandi atwite, Mukanyarwaya yatanze ikirego ku buyobozi bw’akagari tariki 28/02/2012. Umuyobozi w’akagari yahamagaje umugabo ngo yisobanure yanga kuza bigeza n’ubwo bamusanze iwe.

Uwo mugabo yanze kuva mu buriri arihwereza nk’umuntu wapfuye. Nyuma yo kubona ibikomere umugore yari afite kandi atwite, umuyobozi w’akagari ka Gasharu yafashe icyemezo cyo kubasaba gutandukana kuko amakimbirane bari bafitanye bigaragara ko yari kuzabatera kwicana.

Mukanyarwaya na Nizeyimana bemeye inama bagiriwe n’umuyobozi w’akagari maze bagabana ibintu bari batunze mu nzu; ubu umwe aba ukwe n’undi ukwe.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndumiwe koko! Iyo divorce ntibaho rwose! Imbere y’urukiko baracyafitanye amasezerano y’ubushyingiranwe nk’umugore n’umugabo. Nibegere abanyamategeko babagire inama niba bashaka gutandukana, n’aho umuyobozi nta burenganzira afite bwo gutanga divorce! Cg se ni abanyamakuru babisobanuye nabi!!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 2-03-2012  →  Musubize

none se divorce isigaye itangirwa mu kagali? iyi nkuru ntago yanditse uko yakagombye. plz ntago tubarusha umwuga ariko tubagira inama.

yanditse ku itariki ya: 1-03-2012  →  Musubize

Niba byiswe gatanya badasubiye mu mategeko ngo abe ariyo yongera kubatanya nk,uko yababanyije, uwo mugore mumukuyeho amaboko kuko uwo mugabo namara kunywera ibyo bagabanye azatera no kubyo umugore yahawe, ngerageza kwihagararaho byanze bikunze umwe azapfa. NDABAGIRA INAMA YO GUSUZUMA UBURYO BYAKOZWEMO HATARAGWA INZIRAKARENGANE!!!

Virginie yanditse ku itariki ya: 1-03-2012  →  Musubize

mwaramutse ese namwe ko mutanga amakuru yigice umuyobozi wakagari afite competance yo gutanga divorce nabagira inama yo kujya mu nkiko

yanditse ku itariki ya: 1-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka