Baguye ku mubiri w’umuntu barimo gukora amaterase

Tariki 24/11/2011, abakozi bakoraga amaterasi mu murenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke baguye ku mubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Gihombo, Bagaragaza Thadee yatubwiye ko uwo mubiri ari uw’umugore witwaga Nyirabakiga Domithile.

Bagaragaza avuga ko umuntu wo mu muryango wa Nyirabakiga ari we wavuze ko ari uwabo kuko umuryango we wari uzi ko Nyirabakiga yaguye aho ariko ntibabashe kumenya aho bamushyinguye.

Umubiri wa Nyirabakiga wabonetse ubwo aba bakozi bakoraga amaterasi bari bageze ku rutoki rw’umuturage. Bagaragaza akaba avuga ko nyiri urwo rutoki ariwe Gakwaya Andre nawe yazize Jenoside ndetse n’umuryango we wose.

Mu murenge wa Gihombo hari kubakwa urwibutso rwa Jenoside ruzashyingurwamo imibiri iri ahantu hatandukanye. Umurambo wa Nyirabakiga nawo niho uzashyingurwa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka