Bafunga amaduka kare kubera gutinya ibisambo byibisha imbunda

Nyuma y’inshuro eshatu abantu bibisha intwaro mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma bagatoroka ntibafatwe ubu abacuruzi bo muri uwo murenge bahangayikishijwe n’ubu bujura ndetse bakaba bafunga kare kubera ubwoba.

Ubwoba bwabo babushingira ko imbunda iherutse kwibishwa tariki 19/05/ 2012 muri uyu murenge n’abayibishije kugeza n’ubu batarafatwa. Abo bacuruzi bakeka ko iyo mbunda yaba ikoreshwa mu bujura buvugwa mu mirenge itatu ituranye ariyo Karembo , Rurenge na Gashanda.

Mu murenge wa Rurenge haherutse kwibishwa imbunda ndetse n’umuntu wari uje gutabara ahasiga ubuzima arashwe n’ibyo bisambo. Mu murenge wa Gashanda naho haherutse kwibwa hakoreshejwe imbunda bigatuma abaturage bakeka ko abo bajura bari hafi batahunze.

Hari n’amakuru avuga ko umusaza Muramyangano Dauda uherutse gutoragurwa mu nzu yarishwe yaba yarishwe n’ibyo bisambo kuko ngo yatanze amakuru yuko bitunze ibunda.

Mu nteko rusange y’akarere ka Ngoma yabaye tariki 12/06/2012, umwe mu batuye umurenge wa Karembo akaba anahagarariye njyanama y’uyu murenge yagaragaje ikibazo cyuko badatuje kubera ubu bujura.

Yagize ati “Ku munsi w’isoko kuko haba hacurujwe amafaranga menshi tuba dufite ubwoba dutinya ko byagaruka kuko bitafashwe ndetse n’imbunda bikaba bikiyifite. Twasaba ko hajya haba abashinzwe umutekano bafite imbunda.”

Umuyobozi wa polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, CSP Alexandre Muhirwa, yavuze ko umutekano ushyizwemo ingufu kandi ko abo bantu bibisha imbunda bagomba gufatwa bari gushakishwa.

CSP Muhirwa yashimangiye ko abaturage bakwiye gutekana kuko ingabo na polisi biri maso kandi ko ubwo bujura butaba buri gihe ko biba rimwe mu myaka ariko ko nabyo bigiye gukemuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karembo, Ngenda Mathias, we avuga ko ntagikuba cyacitse ko umutekano uhari. Yongeraho ko batakagombye kugira ubwoba kuko izi nshuro eshatu Karembo bibwa byabaye mu myaka itandukanye atari buri munsi.

Ubujura bwibishije intwaro mu murenge wa Karembo bumaze kuba inshuro eshatu mu myaka itandukanye. Izo nshuro zose nta numwe wari bwafatwe ngo ahamwe n’icyaha cyo kwibisha imbunda cyangwa ngo hagire imbunda ifatwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka