Bafatanywe udupfunyika 3900 tw’urumogi batuvanye i Gisenyi batujyanye i Kigali

Abagore babiri: Yankurije Eugenie na Nyiransabimaba Rachel, tariki 02/06/2012, bafatanywe udupfunyika 3900 tw’urumogi mu modoka ya KBS bava i Gisenyi berekeza mu mujyi wa Kigali.

Iyi modoka yageze ku isantere ya Mukamira abapolisi barayihagarika kuko bari bafite amakuru ko hari abantu bafite urumogi barayisaka barusangamo abarufatanywe bahita bajyanwa kuri Station ya Police ya Mukamira; nk’uko tubikesha Police ya Nyabihu.

Aba bagore banaturuka mu murenge wa Nyamirambo ahitwa muri Rwezamenyo bemera ibyo bakoze.

Yankurije Eugenie na Nyiransabimaba Rachel.
Yankurije Eugenie na Nyiransabimaba Rachel.

Mu Rwanda turi mu minsi yahariwe kurwanya ibiyobyabwenge aho buri wese ahamagarirwa gukumira, kwirinda, gutanga amakuru ku bacuruza, ku banywa, ku bakwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse no kubabikora kugira ngo bicibwe burundu mu Rwanda.

Gahunda yo kurandura burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda yatangiye tariki 26/05/2012 itangirijwe mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore. Iyi gahunda izamara amezi atandatu ifite insanganyamatsiko igira iti “Dushyire hamwe twese twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge”.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka