Bafatanywe ihene bibye bagiye kuzigurisha mu tubari

Abasore babiri bo mu karere ka Ruhango bafatanywe ihene ebyiri bari bamaze kwiba bazijyanye kuzigurisha mu tubari twotsa inyama two mu mujyi wa Ruhango. Aba bajura bafashwe tariki 31/01/2012 mu bihe bitandukanye bikoreye ibikapu birimo ihene zapfuye.

Habiyambere Gatete, umwe mu bafatanywe ihene, yavuze ko yavuze ko atari we wayibye nubwo yari kumwe n’uwayibye witwa Kivege. Iyi hene ngo bari bamaze kuyiba ahitwa i Gitisi mu murenge wa Bweramana bayizaniye uwitwa Kazungu wotsa inyama mu mujyi wa Ruhango.

Gatete yagize ati “Nari ngiye kurira igare mfite igikapu baba baramfashe basangamo ihene”. Muri iki gikapu hari harimo ihene yapfuye bigaragara ko yakaswe ijosi ndetse n’icyuma cyakoreshejwe cyari kiri muri iki gikapu.

Iyi hene yibwe yari iy’uwitwa Nyiramugwera Bonifride yari yarahawe nk’igihembo kubera uruhare yagize mu kurwanya ihohoterwa.

Mu gihe iyi hene yari imaze gufatwa, twahuye n’undi muturage witwa Mukeshimana Adeline wo mu kagari ka Munini mu murenge wa Ruhango atabaza ngo bamwibye ihene ihaka. Uyu mugore wavuganaga ikiniga n’amarira menshi yagize ati “banyibye ihene yenda kubyara.”

Uwafatanywe ihene amaze kuyikata umutwe.
Uwafatanywe ihene amaze kuyikata umutwe.

Iyi hene ya Mukeshimana nayo yaje gufatanwa uwitwa Niyanagira Patrick ayihetse mu gikapu yamaze kuyica ayiciye ijosi. Niyonagira avuga ko iyi hene yari ayihawe n’umuntu atazi wari umusabye kuyijyana kwa Mushi.

Ubujura bw’ihene bureze

Benshi mu baturage twaganiriye badutangarije ko ubujura bw’amatungo bukomeje kugaragara muri aka gace. Bavuga kandi ko ihene ari zo zibwa cyane cyakora ngo hari n’igihe hibwa inka.

Nsekanabo Issa, umuturage wo mu kagari Munini, yagize ati “iby’ubujura bw’amahene byabaye ingeso nyine muri uyu mudugudu wa Gaseke.” Naho Mukeshimana Yobu we ngo amaze kwibwa ihene ebyiri mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango butangaza ko bugiye guhagurukira iki kibazo ariko bukanasaba abaturage gufatanya bagacunga umutekano wabo n’uw’ibintu byabo.

Kugira ngo bahangane n’abacuruza ihene z’inzibano mu tubari, ubuyobozi bw’umurenge bwasabye ba nyiri utubari bose kujya babanza guhamagara umuvuzi w’amatungo mbere yo kubaga ihene kugira ngo bayibage ahari kandi azi n’aho yaturutse.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka