Badukanye andi mayeri yo kunywa Kanyanga bagataha basinze
Kunywera kanyanga mu gihugu cya Uganda bagataha basinze ni yo mayeri bamwe mu batuye Umurenge wa Bungwe muri Burera basigaye bifashisha binjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Bamwe mu baturage baganiye na Kigalitoday bavuga ko guca ikibazo cy’ibiyobyabwenge muri uwo murenge bitoroshye kuko amayeri yo kuzibona yabaye menshi.
Abo baturage bo muri uwo murenge uhana imbibi na Uganda, bavuga ko kuba muri Uganda kurwanya izo nzoga bidashyirwamo imbaraga nko mu Rwanda, ari yo ntandaro y’ikwirakwizwa ryabyo muri uwo murenge.
Nzabandora Jean Damascène umwe mu bahatuye agira ati “Ibiyobyabwenge kubirwanya duhana imbibe n’igihugu kibyemera ntibyoroshye. Uragenda rwose ukanywa kanyanga ukayihamya ukitahira yuzuye mu nda, ninde wagufata ntacyo akubonana?”
Kanyeperu Fabien we avuga ko kuva mu murenge wabo ujya aho banywera kanyanga bidatwara iminota irenze 30, nabyo bikaba bimeze nko kuzinywera mu Rwanda.
Ati “Kanyanga narayinyweye nabaye n’umurembetsi, nayikubitaga ibitugu nkayizana, mbere yo kubifungirwa nabaye muzima, nta sura nagiraga, ariko nubu baracyazizana kuko muri Uganda ziremewe.”

Hari andi mayeri abatunda ibiyobyabwenge ngo basigaye bakoresha, aho biyitirira kujya guca inshuro muri Uganda mu mahaho batahanye bagashyiramo amacupa ya kanyanga, nk’uko Ntibagirirwa Marie Chantal abivuga.
Manirafasha Jean de la Paix, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bungwe, avuga ko Umurenge wakoze akazi katoroshye ko gukumira ikiyobyabwenge icyo ari cyo cyose kihinjira bikaba ari byo byatumye abakizinywa bazikurikira hanze y’u Rwanda.
Gatabazi JMV, Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, avuga ko abaturage badakwiye kwirara kuko ibiyobyabwenge bitaracika burundu, agasaba abaturage gukaza imbaraga kuko ibiyobyabwenge ari byo nyirabayazana w’ibibazo bigaragara mu muryango.
Ati “Iyo umyweye kanyanga, ni bwo ukora ibyaha binyuranye, ihohoterwa, gufata ku ngufu kuko uba atagifite ubwenge bukuyobora. Ni yo mpamvu tubasaba ko mubicikaho burundu.”

Burera na Gicumbi ni uturere twakomeje kurangwamo abacuruzi b’ibiyobyabwenge bitwa abarembetsi, babitundaga babivana muri Uganda.
Inzego z’umutekano zashyizeho amarondo y’umwuga hagamijwe kubikumira ariko kuzizana mu nda kikaba ari ikindi kibazo kibahangayikishije.
Ohereza igitekerezo
|
mubafate abobazana kanyanga munda