Babiri batawe muri yombi bazira kwiba umuriro

Kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga 2019, ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) ku bufatanye n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ndetse na polisi y’igihugu n’abaturage, hafashwe abagabo babiri aribo Habimana Sylvain na Nshimiyimana Obed, bakaba bakekwaho kwiba umuriro.

Aba bagabo bafatiwe mu kagali ka Nyamugari,mu murenge wa Gatsata, bakaba bakekwaho guhuza insinga mu buryo bw’uburiganya bagacanira iduka ryabo riherereye aho mu Gatsata. Kuri ubu aba bombi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gatsata.

Ubwo aba bombi berekwaga itangazamakuru, Habimana yahakanye ibyo aregwa, akavuga ko umukozi we witwa Nshimiyimana Obed ari we wabikoze, ubwo yari yagiye mu yindi mirimo mu Nzove.

Aboneraho gusaba imbabazi kuko we yumvako yakoresheje umuntu wakoze ibyo amategeko abuza.

Nshimiyimana, nawe ahakana ibyo aregwa avuga ko atari we wibye umuriro.

Umuyobozi wa REG sitasiyo ya Jabana, Habimana Marcel, avuga ko aba bombi bagomba gushyikirizwa ubutabera bakabazwa ku byaha baregwa.

Uyu muyobozi yamagana ibi bintu, agasaba abaturage kugendera kure ibikorwa byo kwiba umuriro, kuko ibihano bikomeye byateguriwe abafite iyi ngeso.

Yongeraho ko kwiba umuriro ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’igihugu.

Agira ati “REG ku bufatanye n’inzego z’umutekano twafashe ingamba zo guhashya ubujura bw’umuriro kuko bitagira ingaruka gusa kuri REG ahubwo ko zigera ku gihugu muri rusange, bikanadindiza intego z’iterambere. Aba bantu bafashwe tubifashijwemo n’abaturage batuye muri aka gace. Turasaba buri wese kwita ku bikorwa remezo ku bw’iterambere ry’igihugu”.

Kuva mu Kuboza 2018, REG ikunze gukora ibikorwa byo kugenzura niba nta bujura bw’umuriro bukorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu, ari nako abafatwa bashyikirizwa ubutabera.

Imibare yerekana ko amashanyarazi atakara akiri menshi, kuko ari ku kigera cya 6,5% cy’amashanyarazi yose atangwa mu gihugu, menshi muri yo akaba agendera mu bikorwa by’ubujura.

Mu mwaka ushize, amashanyarazi yibwe yabwe yabarirwaga agaciro ka miliyari 1,9 Frw.

Icyaha cyo kwiba umuriro gihanishwa ibihano birimo gucibwa amande no gufungwa cyangwa kimwe muri ibyo byombi. Ubujura bw’amashanyarazi buhanwa n’itegeko N°52/2018 ryo kuwa 13/08/2018 nk’uko ryavuguruwe, rikomoka ku itegeko Nº21/2011 ryo kuwa 23/06/2011, rigena amashanyarazi mu Rwanda.

Inkuru dukesha Mpamo Thierry Ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri REG

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka