Babiri bakurikiranyweho gusambanya umwana, kurema umutwe w’abagizi ba nabi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha - RIB rwafunze Sebahizi Jean Chrysostome na Twagirayezu Jean Marie Vianney bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Bafashwe hashingiwe ku birego RIB imaze iminsi yakira by’abakobwa batandukanye harimo abato ndetse n’abakuru. Abaregwa babizezaga akazi mu ruganda rw’imigati, abemeye bahura nabo bakabajyana mu ishyamba, bakabatera ubwoba mbere yo kubasambanya ndetse bakabatwara ibyo bafite birimo amafaranga na telefoni.
RIB iraburira abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko itazadohoka kubarwanya. Iranakangurira abantu kugira amakenga no gutangira amakuru ku gihe aho bakeka icyaha kugira ngo ababikora bakurikiranywe bahanwe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Aba bahisemo nabi pe! Iyo yose ni imirimo ya Satani kandi ibihembo bye ni ibi nyine aragushuka ngo uri umuntu ukaze, kora ibi ntibazakuvumbura, ariko aba barambabaza rwose! Jye ubu bene nk’aba banciye ku bworozi, banciye ku gutunga Television, banciye kuri byinshi kuko bazinura umuntu rwose! RIB turabashimira kimwe n’inzego zose z’umutekano turabashimira nimukomereze aho!