Babiri bahitanywe na grenade abandi 16 barakomereka

Mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Remera mu mudugudu wa Marembo, haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade gihitana abantu babiri kinakomeretsa abandi 16, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege.

Iyo grenade yaturikiye aho bakunze kwita i Nyabisindu, hakunze guteranira abacuruzi mu masaha y’umugoroba.

Supt. Badege, aganira na Kigalitoday.com yemeje umubare w’abahitanywe n’iki gisasu, anavuga ko izindi nkomere zahise zigezwa mu bitaro bitandukanye bya hano mu mujyi wa Kigali.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye iturika ry’icyo gisasu n’uwaba abyihishe inyuma ariko yongeraho ko iperereza rigikomeza.

Supt. Badege yagiriye inama abaturage kudaterwa ubwoba n’iturika ry’icyo gisasu, ahubwo asaba ubufatanye bwabo na polisi mu kurinda umutekano, muri aya magambo: “Dusanzwe dufite ingamba zo gucunga umutekano ariko abaturage nabo bongere ubufatanye mu mutekano.”

Igisasu nk’iki giheruka guturika mu kwezi kwa mbere umwaka ushize wa 2011, gihitana abantu batatu, abandi bagera kuri 28 bagakomereka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka