Babili bakurikiranweho kunyereza sima 22 zubakishwaga kuri G.S. Mutendeli

Abagabo babili bo mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma bafungiye kuri station ya police i Mutendeli bakekwaho kunyereza imifuka ya sima 22 yubakishwaga amashuri kuri GS Mutendeli muri Gahunda ya 12 YBE.

Ushinzwe stock akaba na comptable w’iri shuri, Niyitegeka Emmanuel, yahise atoroka naho Ndayiramije Albert warindaga iki kigo wo muri Elephant Security ndetse na Ngamijirora Jean Damascene waguze imifuka 12 kuri izi sima bahise batabwa muri yombi na police.

Izi sima zatwawe saa yine z’ijoro aho uyu mucuruzi ngo yaje kuzireba muri stock, hanyuma umuzamu nawe akabareka bakazisohora. Mu gihe isima imwe ubusanzwe igura ibihumbi icumi ngo izi sima zo zagurishwaga ku mafaranga 6000Rwf umufuka.

Ndayiramije Arbert umuzamu waharindaga ubwo yamaraga gufatwa yemeye icyaha avuga ko comptable w’iki kigo akaba ari nawe wari ushinzwe stock yamubwiye ko yamufasha ngo asohore imari ye nuko uyu muzamu arabyemera.

Amwe mu mashuri yubakwa n'ababyeyi muri 9 na 12 YBE.
Amwe mu mashuri yubakwa n’ababyeyi muri 9 na 12 YBE.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutendeli avuga ko bakoze igenzura nyuma yo kumva amakuru avuga ko izo sima zaba zinyerezwa bityo bagasanga aribyo haraburaga sima 22 ari nabwo bamwe bahise batabwa muri yombi.

Ubusanzwe sima zubaka mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (9 &12YBE) ziba zatanzwe na minisiteri y’uburezi, aho baba bunganira ababyeyi mu kwiyubakira ibyumba by’amashuri byo kwigirwamo n’abana babo.

Mu masima 300 yari yoherejwe na minisiteri y’uburezi binyuze ku karere ka Ngoma, ngo basanze sima 22 arizo zari zimaze kunyerezwa muri iki cyigo cya GS. Mutendeli.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka