Ari mu maboko ya polisi nyuma yo gushaka gutera icyuma uwo basangiraga
Muzindutsi Nkorerimana utuye mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, guhera tariki 30/01/2012, ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho gushaka gutera icyuma uwitwa Fulgence Ndayambaje ubwo basangiraga.
Abaturanyi bavuga ko aba basore basangiye inzoga kuva mu gitondo ariko baza kugirana amakimbirane kubera ko Fulgence hari umuntu yasomeje kuri iyo nzoga banywaga kandi Muzindutsi atabishaka. Ngo Muzindutsi yakuye icyuma mu mufuka ashaka kugitera mugenzi we ariko abari aho baramufata bamujyana kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe.
Aho barwaniye hazwi ku izina ryo mu gikomando usanga abamaze kunywa inzoga y’urwangwa batangira kurwana. Bamwe bemeza ko hari igihe baba bahanywera n’ibiyobyabwenge.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|