Ari mu maboko ya polisi kubera icyaha cy’ubutekamutwe

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize kuri station ya polisi ya Kicukiro, mu karere ka Kicukiro, hafungiye umugabo witwa Moses Musonera, ushinjwa kugurisha inka zitari ize no kuriganya abaturage amafaranga yabo.

Bivugwa ko mu gihe abantu bari mu myiteguro y’Ubunani, Musonera yashatse abaguzi b’inka atwara imodoka bajya mu rwuri rw’umuturage mu ntara y’Iburasirazuba, agurishamo inka zifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice.

Abaturage bakibimenya bahise babimenyesha inzego z’umutekano zihita zimukurikirana atabwa muri yombi. Akimara gufatwa hahise hagaragara abandi bantu benshi yagiye atekera imitwe akabatwara amafaranga, abandi akabizeza ko azabarongora.

Alice Muhimpundu atuye mu murenge wa Ndera, avuga ko uyu mugabo yamutetseho imitwe amutwara amafaranga ibihumbi 150, amubwira ko imodoka ye yafashwe na Magerwa. Nyuma aza kumwihakana avuga ko ntaho azi Alice.

Kuri uyu wa mbare nibwo Alice yahuye n’uyu mugabo aho afungiye ku Kicukiro, nyuma yo kumunshinja yemera kuzamwishyura bitarenze tariki ya 14/02 2012.

Theos Badege, umuvugizi wa polisi y’igihugu, yatangaje ko uyu mugab polisi imukurikiranyeho icyaha cy’ubutekamutwe. Yongeraho ko hagishakishwa abandi yaba yaratetseho imitwe.

Bamwe mu bamushinja bamaze kwigaragaza, baramushinja ibintu bifite agaciro ka miliyoni eshanu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ESE KUGEZA UBU ARACYARI MUMABOKO YA POLISI?

NYIRAMISAGOJACQUELINE yanditse ku itariki ya: 5-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka