Ari mu maboko ya polisi azira kwivugana uwo bashakanye

Kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hafungiye umugabo witwa Harerimana Cleophas azira kwica umugore basezeranye witwa Giraneza Euprasie.

Harerimana yakoze aya mahano ku munsi w’ubunani mu ma saa tanu z’amanywa amukubise umuhini w’isekuru mu kwaha no mu mutwe amuziza ko asanze atarateka. Uyu mubyeyi w’imyaka 42 y’amavuko yahise ajyanywa kwa muganga ariko biba iby’ubusa.

Mu muhango wo gushyingura nyakwigendera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Gasana Richard, yatangaje ko bibabaje gushyingura umuntu utazize uburwayi cyangwa indi mpanuka ahubwo akavutswa ubuzima n’uwo bashyingiranywe byemewe n’amategeko.

Harerimana avuga ko yumva nta mahoro afite bitewe n’ibyo yakoze; avuga ko kwica umugorewengo byamugwiririye kuko babi babanye neza. Bari bamaranye imyaka 22.

Mu gihe nyina apfuye naho se akaba akurikiranywe n’ubutabera ubu abana barindwi bo bagiye gusigara bonyine mu gihe bane muri bo bafite hagati y’imyaka 6 na 11 naho abandi bakaba bafite hagati y’imyaka 13 na 21 y’amavuko. Batuye mu mudugu wa Sumba, akagari ka Ngiryi, umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.

Iki cyaha uyu mugabo akurikiranyweho cyitwa gukubita no gukometsa byateye urupfu kikaba gihanishwa kuva ku myaka itanu kugeza ku icumi y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka