Ari mu bitaro nyuma yo kugirirwa nabi n’uwo yagiriye neza

Ingabire Emmanuel w’imyaka 28 ukomoka mu Murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare arwariye mu Bitaro Bikuru bya Nemba nyuma yo kugirwa nabi na Havugimana Damascene yitayeho igihe yari arwariye i Nyagatare nta kirwaza afite.

Ingabire avuga ko yahamagawe na Havugimana uvuka mu Murenge wa Base ngo naze amwishyure ibihumbi 90 yamutanzeho igihe yari arwariye i Nyagatare. Havugimana uvuka mu karere ka Gakenke yigeze kurwarira i Nyagatare aho yakoraga mu ifamu.

Ubwo Ingabire yageraga kuri Base akoresheje terefone tariki 05/10/2012 ahagana saa kumi n’ebyiri kuko atari ahazi, we na Havugimana bafashe moto ebyiri ngo bagiye mu rugo kwa Havugimana kugira ngo amwishyure.

Bageze mu ishyamba riri hagati ya Base n’ahitwa mu Rwamenyo umumotari yarahagaze, abantu batatu bafata Ingabire bamunigisha ikamba, bamutamika ibintu mu kanwa kugira ngo atavuza induru barangije bamuhambira amaboko yombi.

Bamwambuye amafaranga ibihumbi 17 n’inkweto yari yambaye ariko ngo ntazo batwaye kuko bazicagaguriye mu iryo ishyamba.

Ku bw’amahirwe yaje gutabarwa n’abasirikare yenda gupfa maze ajyanwa kwa muganga ku Bitaro Bikuru bya Nemba.

Aho arwariye mu bitaro amaze koroherwa uretse ko akiribwa mu nda kandi akaba afite ikibazo cyo kwihagarika.

Inzego zishinzwe umutekano ziracyashakisha abo bagizi ba nabi kugira ngo batabwe muri yombi.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 7 )

abisi baranyobeye pe nkubwo bashatse kugira neza cg bashatse kwishyira mu munyururu ntibari bazi ko nava aho bamuzirikiye ahita abavamo byarikuruta bamwishe ark imana yabahumye amaso ntibabyibazaho none nibabiryozwe urwishigishiye ararusoma !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

migisha yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

niyihangane abisi niko babaye,ariko Imana izamuhorera.

bwihebe yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Uyu muvandimwe yihangane, cyane ko burya ngo ugirirwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana!Ariko tubishoboye twajya tujyira neza."ineza uyisana imbere"Murakoze!

BIZIMANA Alphonse yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Imana izaguhembera imirimo myiza wabakoreye kandi ntucike intege zo kugira neza.inkozi z,ibibi nazo police nidufashe izishakishe nakomere kandi Imana imurinde azakira in name of Jesus

Gabin yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Imana ibane nawe, inyiturano nubwo utayibonera hano, uzayihabwa n’iyaguhanze, imigisha izagere no kubazagukomokaho.Komera!

Kan yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Emmanuel niyihangane.Jye ndamuzi twarabanye murugo ankorera,akunda abantu ariko akunda kugira ibibazo byo gukubitwa kuko si ubwambere,uko mbizi neza byaba ari ubwa 3.So,niyihangane azakira Imana imifashe.Police nayo izashishoze!

MUKAKAMANZI Triphine yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Ihangane mwana w’Imana wagize neza Imana izabiguhembera ariko inyituranyo y’abana b’abantu ni inabi. Komera uzakira kandi n’abo bagizi ba nabi bazafatwa uko byagenda kose.Murakoze!

baba yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka