Ari mu bitaro kubera inkoni yakubiswe n’umusore yabujije kwiba

André Munyakaragwe w’imyaka 52 wo mu karere ka Rulindo arwariye mu Bitaro Bikuru bya Nemba kuva tariki 28/05/2012 kubera inkoni yakubiswe n’umusore yatesheje agiye kwambura umusaza wari wasinze.

Uyu mugabo ugaragara ko yanegekaye kuko atanabasha kwiyegura ngo yicare avuga ko yakubiswe n’umusore uzwi ku mazina ya Straton Gisimba ku cyumweru tariki 27/05/20212 ubwo yashakaga kwambura umusaza witwa Martin Habimana wari uryamye munsi y’umuhanda kubera gusinda.

Munyakaragwe yari kumwe na Tharcisse Munyaneza bavuye ku isoko ryo ku Kirenge bagerageza gusindagiza uwo musaza ngo bamugeze iwe dore ko bamuzi.

Uwo musore wari hafi ye arekereje kugira ngo amwambure nibumara kugoroba maze abangira ko bamujyana; nk’uko byemezwa na Munyakaragwe.

Mu ijwi ritoya cyane ryuje akababaro, Munyakaragwe asobanura ko bahatirije maze Gisimba ahita akubita Munyaneza na we akizwa n’amaguru asigarana Munyakaragwe amukubita. Izo nkoni zatumye ajya kwa muganga i Nemba kuzivuza anashyirwa mu bitaro.

Munyakaragwe ari mu bitaro bikuru bya Nemba.
Munyakaragwe ari mu bitaro bikuru bya Nemba.

Abaturage baje gutabara Munyakaragwe uwo mugizi wa nabi yabavugije amabuye kugira ngo abashe kubacika na n’ubu akaba atarabwa muri yombi.

Munyakaragwe ashimangira ko nta kindi kintu bapfaga n’uwo musore kuko atari anamuzi usibye ko yashakaga kwambura umusaza wari uvuye kurema isoko.

Munyakaragwe atuye mu mudugudu wa Rebero, akagali ka Kirenge mu murenge wa Rusiga, akarere ka Rulindo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyumugabo Agire kwihangana Arware gitwari nanjye byigeze kumbaho Kampala muzi nukuntu hateye ubwoba , Ariko natabaye Umubyeyi baribagiye kwiba ndatesha Igisambo kintuka kubabyeyi, ndavuganti ntacyo Igikuru nuko ndengeye umubyeyi, Ikyo Ubibye nicyo Usarura Ugiraneza Ukayisanga Imbere maze ntimugahweme gutabarana kuko Utazi Uzagutabara Ejohazaza , Kigali today ndayishima uburyo yaduhaye mugutanga Ibitekerezo ,

G 8 yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Birababaje rwose!
Polisi niyongere ingufu mu kwita ku mutekano w’abaturage!
Icyo gisambo turifuza ko mwazatubwira ko cyafashwe!
Igihugu cyacu kirangwa n’umutekano uhamye!
Si igihugu kibyihebe n’ibirara./
Munyekaragwe arware ubukira!

KARAME yanditse ku itariki ya: 2-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka