Arashinjwa kwiyitirira igitangazamakuru akambura abaturage
Umusore w’imyaka 27 acumbikiwe kuri Station ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze, ashinjwa kwiyita umunyamakuru wa Kigali Today, akabikangisha abaturage abambura.

Yajyaga mu baturage akabashyiraho ibikangisho byo kuvuga ko nibatamuha amafaranga abandika mu kinyamakuru.
Uyu musore kandi ngo hari n’abacuruzi bo muri aka Karere bavuga ko yabatse amafaranga avuga ko agiye kubamamaza, ariko bikarangira batabonye inyandiko zibamamaza mu kinyamakuru yiyitiriraga.
Intandaro yo kugira ngo atabwe muri yombi yabaye ibikorwa by’umutekano muke yari amaze iminsi agaragaramo mu tubari mu masaha ya nijoro, aho yitwazaga ubunyamakuru akanywa akagenda atishyuye, nk’uko Polisi ibivuga.
Uyu musore aganira n’itangazamakuru yavuze ko atigeze yiyitirira Kigali Today, ahubwo ngo ibyo yakoraga byose byari mu izina ry’ikinyamakuru Rwanda Today abereye umuyobozi n’umwanditsi mukuru.
Yagize ati" Navuze ko ndi umuyobozi wa RwandaToday abantu bumva Kigali Today kuko ariyo basanzwe bazi cyane".
Nzabandora Leon, umwanditsi mukuru wa Kigali Today, yemeje ko uyu musore atari umunyamakuru wa Kigali Today nk’uko abyiyitirira, avuga ko ibyo yakoze mu izina rya Kigali Today akwiye kubibazwa ku giti cye.
Yagize ati "Abanyamakuru ba Kigali Today barazwi kandi ni abanyamwuga. Ntibashobora kugaragaramo umuntu nk’uyu ugenda wangiza isura y’itangazamakuru”.
Polisi yatangaje ko uyu musore yacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi, akekwaho ibyaha birimo imyitwarire irimo ubwambuzi bushukana no gushyira ibikangisho ku bantu, yihishe inyuma y’ikigo cy’itangazamakuru adakorera.
Ntiharamenyekana ingano y’ibyo uyu musore yambuye, ariko Polisi yo muri aka Karere ikomeje iperereza mu baturage kugira ngo hamenyekane umubare w’ abaturageyambuye ndetse n’ingano y’ibyo yabambuye.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ntagasebye abanyamakuru ikiindi kandi ntamuntunyamuntu wokuriganya arumusore rekareka?!!!! .abazwe ikibimutera.
Birababaje Kujyeza Nanubu Hariho Abantu Bagitekereza Mukubonera Indonke Mu Guhuguza? By’umwihariko Uri Urubyiruko Nkuyu Musore!! Ubwo C Turajya He Koko??
No see Nina ari umuyobozi mukuru wa RWANDA today akaba n umma ditsy w I yo kinyamakuru harikibazo? Nge ndumva nta cyo byaba bitwaye pe
Ahubwo mutubwire umwirondoro we twumve ko tumuzi, doreko natwe hari uherutse kwiyitirira Kigali to day akaturya fr ngo ari kudushakira stage kuri KT Radio na Royal FM. Turamushaka adusubize ayacu
Reka reka ntagasebye abanyamakuru rwose baba bari smart.by’umwihariko aba Kigali today bazi icyo gukora n’uburyo itangazamakuru rikorwa.ahubwo KT imukurikirane ahanirwe kuyisebya