Araregwa gushaka kwica umugore we yamubura akica ihene bari batunze
Manigera Isidole utuye mu mudugudu wa Kabyimana, akagari ka Nyagahinga, umurenge wa Cyanika, akarere ka Burera afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga azira gushaka kwica umugore we yamubura akica ihene bari batunze mu rugo.
Manigera yishe iyo hene tariki 13/06/2012 mu masaha ya kumanywa ayinize. Amaze kuyica yahise ajya muri Uganda agaruka mu masaha ya nimugoroba kuri uwo munsi; nk’uko bitangazwa na Nzabarinda Gaspard, umuyobozi w’umudugudu wa Kabyimana.
Nzabarinda ahamya ko kuba uwo mugabo yishe iyo hene ari uko yabuze umugore we kugira ngo abe ari we yica kuko bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane. Manigera ubwo yicaga iyo hene, umugore we yari yagiye gupagasa muri Uganda.
Muri uwo mugoroba nibwo yashakishijwe n’inzego zishinzwe umutekano, nyuma y’uko zishyikirijwe ikirego na Nyirandihoreye Anastasie umugore w’uwo mugabo.
Yarafashwe maze tariki 14/06/2012 bamujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika nk’uko Nzabarinda abisobanura.
Amakimbirane ni ayo kuva kera
Nzabarinda yatangarije Kigali Today ko Manigera kuva kera atumvikanaga n’umugore we n’abana. Ahanini ngo ibyo abikora abitewe n’ubusinzi.
Hari igihe yigeze gufata imyenda y’umugore we ayita mu musarane. Hari n’ikindi gihe nanone yigeze kumena imyaka bari bejeje ku gasozi maze imvura arayitwara. Ibyo yabikoze kubera ko yashakaga kugurisha iyo myaka ariko umugore atabishaka kuko batari babyumvikanyeho nk’uko Nzabarinda abisobanura.
Nzabarinda akomeza avuga ko uwo mugabo buri gihe yakoraga ikintu runaka ariko atabyumvikanyeho n’umugore we ugasanga biri guteza amakimbirane muri uwo muryango.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho nshuti?
Njye ndumva uyu mugabo arengana cyangwa ibyaha bye bikabirizwa,
Niba yarishe ihene ari iye, ni iki cyemeza ko yayishe kubera yabuze umugore? ese umugore babana buri munsi yamuburiye he kugeza aho amusimbuza ihene?
Kereka niba yahanirwa ko yayishe ntayirye , cg yanayirya akayima abaturanyi. ariko numva ari uburenganzira kandi umugabo yirengeza icyo atunze. ntiyari kwicwa n’amerwe yaroroye ihene ye!
Nyabuneka ntimugashake kwerekena ko abagabo ari babi 100%. Uburinganire ntibukabyare ubukandamizwe-gabo.
Murakoze!