Arakekwaho kwica umugore we utwite akabyitirira abagizi ba nabi
Umugabo utuye mu murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu akurikiranweho kwiyicira umugore we akiyoberanya avuga ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Uwo mugore w’imyaka 26 y’amavuko yari afite inda y’imvutsi n’umwana w’imyaka ibiri yishwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa 14 Ukwakira 2016 ari iwe mu rugo.
Umugabo avuga ko umugore we yishwe n’abagizi ba nabi. Ariko abaturanyi be bamushinja bakamushinja kuba ariwe wiyiciye umugore kuko ngo iyo aba yatewe n’abagizi ba nabi yari kuvuza induru.
Nyirakamana Dative, umuturanyi w’uwo muryango yatangarije Kigali Today ko nyakwigendera yaba yishwe n’umugabo we biturutse ku makimbirane.
Agira ati “Ntabwo nabihamya neza ariko hagati yabo hagiye havuka intonganya za hato na hato, umugore anenga imyifatire y’umugabo we ko itari myiza mu buryo bw’imibanire yabo.”
Inzu yabo nta hantu yatobowe cyangwa ngo hicwe urugi ku buryo byakorohera buri wese kwemeza ko muri urwo rugo batewe n’abagizi ba nabi bakabinjirana mu nzu; nkuko umwe mu baturage abihamya.
Agira ati “Umugabo yabyutse avuga ko yabanje kurwana n’abo bagizi ba nabi ariko nta gikomere ndetse no mu gihe avuga ko yari yatewe n’abagizi ba nabi nta nduru yumvikanye. Njye mbona ariwe wamwishe.”
Gakina Kaliwabo Gerard, umuyobozi w’Akagari ka Bukinanyana, ahabereye ubwo bwicanyi, avuga ko bigoye kwemeza ko uwo mugabo yaba yatewe n’abagizi ba nabi.
Agira ati "Uriya mugabo yatubwiye ko yabanje kurwana nabo bagizi ba nabi bakamukubita isuka akayikinga ukuboko ariko nta gikomere na mba yagize byongeye nta nduru yumvikanye.’’
Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyabihu yatawe muri yombi uwo mugabo n’abandi babiri bikekwa ko bari bafatanyije.
Bose ubu bafungiye kuri Station ya polisi ya Mukamira mu gihe iperereza rigikomeje.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
uyumugabondamuzi yitwaMUTABAZI yateretaga undimukobwa niweyaragiye kurongora,abonye ko bombitazabana munzu,imwe ahitamo gukubita umugorewe ifunimumusaya arikoninimbwa ntamugabowakemura ibibazo atsyo.
Birabaje cyane Imana idufashe tuzirikane isezerano twajyiranye imbere y,Imana.
uwomugabo turaturanye gusa,birigaragazako yipfakaje,gusa yagombye kuzagarurwa ahabereye icyaha akabisobanurira muruhame rw’abaturage kukobirarenze no gusiga abantu isurambi.
Uwo mwicanyi ahantwe kd uwo mwana nasubizwe uwo mwicanyi nubundi yazamwica
barababaje kuvutsa ubuzima umuntu, byumwihariko uwo mwashaka ndetse mukanabyarana!!!!!!!!.
Uwo mugabo nabiryozwe biragoye kwihangana
YOOO,MBEGA UMUGABO GITO! YIPFAKAJE!
Njyendeye Kubyo Nisomeye Ndabona Urimugabo Ariwe Wihekuye Kuko Ntanukuntu Yanabyumvisha Abantu. Njye Ndabona Ntabimenyetso Simusiga Afite Ahubwo Aryozwe Ibyo Yakoze
uwo mugabo nibapererez wasang yashutw har nab bafatanyij gus abanu nkab nag tubash mujyihug cyacu