Arakekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 4

Bukuru Pascal w’imyaka 19 utuye mu kagari ka Nyarutunga ho mu murenge wa Nyarubuye akarere ka Kirehe ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 4 y’amavuko.

Ibi byabaye ku mugoroba wa tariki 01/02/2012 mu ma saa tatu z’ijoro mu mudugudu wa Nyarutunga mu kagari ka Nyarutunga,umurenge wa Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubuye, Karasira Antoine, yavuze ko Bukuru Pascal afungiye kuri station ya polisi ya Nyarubuye akekwaho kuba yahohoteye umwana w’abo yari abereye umushumba mu mudugudu wa Nyarutunga.

Umwana bamujyanye mu bitaro bya Kirehe kumukorera ibizami no kumuvura.
Uyu mwana yahohotewe mu gihe ku munsi wo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari wari umunsi kwigisha kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka