APR yatsindiwe na Mukura i Huye
Nyuma yo gutsindwa na Vital’o mu mukino wa ‘Champions League’, APR FC yongeye kwitwara nabi, ubwo yatsindwaga na Mukura Victory Sport igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Kamena i Huye ku wa gatatu tariki 20/02/2013.
Muri uwo mukino w’ikirarane wagombaga gukinwa ku munsi wa 18, igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Mukura, cyinjijwe na Harelimana Jean Damascene mu gice cya mbere cy’umukino.
Nubwo mu gice cya kabiri hakozwe impinduka nyinshi ku mpande zombi, nta kindi gitego cyabonetse muri uwo mukino.
APR FC yari ifite amahirwe yo kujya ku mwanya wa kabiri iyo itsinda, ikomeje kwitwara nabi muri iyi minsi kuko mbere yo gukina na Mukura, yari yatsinzwe na Vital’o y’i Burundi ibitego 2-1 mu mukino uhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo wabereye i Kigali.
Nubwo yatsinzwe ariko, APR FC yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 32, ikaba iri inyuma ya Police FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 na Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 35 ariko ayo makipe yombi afite umukino w’ikirarane ugomba kuyahuza.
Umukino w’ikirarane uzahuza Rayon Sport na Police FC uzaba ku wa gatatu tariki 27/02/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Uyu mukino, kimwe n’uwahuje APR FC na Mukura, wagombaga gukinwa mu mpera z’icyumweru gishize, ariko warasubitswe kuko Police FC yari mu gihugu cy’u Burundi yagiye gukina na Lydia Ludic Academic inatsindwa igitego 1-0, mu mukino uhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Champions League).
Shampiyona y’icyiciro cya mbere izaba isubitswe gato mu mpera z’icyi cyumweru, ubwo ku wa gatandatu tariki 23/02/2012 no ku cyumweru hazaba hakinwa imikino ya 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro.
Theoenste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|