Amazi yahitanye abantu batatu mu minsi ibiri

Amazi y’imvura n’imigezi yahitanye abantu batatu mu turere dutandukanye barohamye mu migezi, undi aguye mu kizenga cy’amazi kuva tariki 14/04/2012.

Umwana w’imyaka itanu witwa Fillette wo mu karere ka Nyagatare yitabye imana kuwa gatandatu tariki 14/04/2012 saa sita z’amanywa nyuma yo kurohama mu mugezi wa Muvumba, ubwo yarimo kuvoma amazi. Umurambo wa nyakwigendera yaje gushyingurwa ku bwumvikane bwa Polisi n’abayobozi b’ibanze.

Kuri uwo munsi kandi, mu murenge wa Sovu, mu karere ka Ngororero, harohowe umurambo wa Sylvestre Ntamugabumwe w’imyaka 38 y’amavuko mu mugezi wa Bihira. Uwo murambo wa nyakwigendera bawujyanye ku Bitaro Bikuru bya Muhororo kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Uwambazimana Alliance w’umwaka umwe w’amavuko wo mu kagali ka Sherima, mu murenge wa Bushenyi, mu karere ka Rubavu yarohamye mu kizenga cy’amazi ahita yitaba imana.

Abana bitabye Imana kubera kurohama mu mazi mu gihe abantu bakuru badahari cyangwa bahugiye mu mirimo itandukanye; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Polisi irasaba abantu kuba maso mu gihe cy’imvura kuko abantu bahitanwa n’amazi bashobora kwiyongera. Ababyeyi n’abarera abana bagacungira hafi abana kandi abana bakaba bari kumwe n’umuntu mukuru igihe cyose bari hanze.

Polisi irahamagarira abantu gusiba ibyobo n’ibizenga by’amazi biri hafi y’ingo mu rwego rwo kurinda abana kugwamo bikaba byabambura ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi, Theos Badege yagize ati: “ Imfu zitewe no kurohama zishobora kwirindwa igihe ababyeyi n’abarera abana batabasize bonyine. Ababyeyi n’abarera abana bafite inshingano zo kurinda abana izo mfu. Ni ngombwa ko ibyo byobo n’ibizenga bisibwa kugira ngo abana batagwamo.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka