Amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira

Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ko kubera imvura nyinshi, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze uwo muhanda.

Abakoresha uwo muhanda bagiriwe inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP René Irere yabwiye Kigali Today ko uyu muhanda wafunzwe bitewe n’imvura nyinshi yaraye iguye bigatuma amazi yuzura mu mugezi wa Nyabarongo akarenga inkombe agafunga umuhanda ku buryo imodoka zidashobora gutambuka.

Ati “Ikirimo gukorwa ni uko nk’abantu bagenda mu modoka nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, baturutse za Muhanga, baragera ahitwa ku Cyome hafi y’uwo mugezi bakavamo, hari aho bakikira ku buryo bafata izindi hakurya zibategereje, hariho uburyo bwo guhererekanya abagenzi ku mpande zombi, ikindi ni uko hari abapolisi bahari kugira ngo bakumire uwashaka kuhanyura ku ngufu kuko ashobora kuhahurira n’ikibazo”.

Polisi isaba abandi bari basanzwe bakoresha uwo muhanda baturutse i Rubavu ko bakoresha umuhanda Rubavu-Musanze Kigali.

Polisi yongeraho ko igihe ibibazo biri burangirire kitazwi, gusa ngo amakuru aturuka aho umuhanda wangirikiye aravuga ko amazi arimo kugenda agabanuka uko akazuba karimo kugenda kiyongera ku buryo bitanga icyizere cy’uko uwo umuhanda ushobora kuza kongera kuba nyabagendwa.

Hirya no hino mu gihugu imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) kikaba mu minsi ishize cyaraburiye Abaturarwanda kwitegura imvura nyinshi irenze urugero rw’isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka