Amasezerano yo gutabarana kw’ibihugu bya EAC bikoresha umuhora wa ruguru yasinywe
Ba Ministiri b’ingabo n’umutekano mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EAC), havuyemo aba Tanzania, bashyize umukono ku masezerano agenga uburyo bukoreshwa mu gutabara kimwe mu bihugu cyatewe, cyangwa gufata abakurikiranyweho ibyaha bari ku butaka bwa kimwe mu bihugu byayemeje.
Ibiganiro bihuje amatsinda atandukanye, iry’ingabo, irihuza abahagarariye Polisi n’abashinzwe imicungire ya za gereza, irigizwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka n’iry’abashinzwe iperereza; byari bimaze icyumweru bibera i Kigali.

Byavuyemo imyanzuro y’ubufatanye mu kugenzura no kubungabunga umutekano ku mipaka no mu bihugu imbere.
Muri ayo masezerano hemejwe kwitondera abantu kubera ikoreshwa ry’indangamuntu mu kwambukiranya imipaka, gukumira ubujura cyane cyane ubw’amatungo hagati ya Uganda na Kenya, ubufatanye mu kugarura umutekano mu bihugu birimo imvururu nko muri Sudani y’epfo n’iperereza ryo gukumira ibyaha bitarakorwa cyangwa iryo gufata abakurikirwanyweho ibyaha.

U Rwanda rumaze gutera intambwe ya nyuma yo kwemeza aya masezerano azahita atangira gushyirwa mu bikorwa, nk’uko Ministiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe yabitangaje.
Yavuze ko itegeko ryamaze gutorwa mu Nteko ishinga amategeko, kubera akamaro u Rwanda rubona mu kuyashyira mu bikorwa byihuse.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yagize ati:”Tuzajya tuvuga ngo ‘dore wa muntu wasakuzaga ku ma radiyo, wafatanyaga na FDLR ageze Nairobi, bahite bamukacira mube mwamubonye hano i Kigali; wawundi wumvise umuntu kuri BBC, akamuhamagara kuri telefone cyangwa akamwandikira kuri whatsapp n’ahandi, akibwira ko ava aha akajya ahandi, ubu noneho ntaho akigiye.”

Muri buri gihugu cyashyize umukono kuri aya masezerano, ngo hazabaho ibiro by’abahagarariye buri gihugu bazaba bashinzwe koroshya ishyirwa mu bikorwa ry’aya mazezerano yo gutabarana, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba Polisi y’igihugu, ACP Jimmy Hodari, wakurikiranye isinywa ry’aya masezerano.
Ministiri w’umutekano mu gihugu, Shehe Musa Fazil Harelimana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, basobanura ko mu gihe habaye igitero muri kimwe mu bihugu byashyize umukono kuri aya masezerano; hazajya habanza ibiganiro ku uburyo burenze gutanga inkunga y’iperereza, nko kohereza ingabo cyangwa ibikoresho muri icyo gihugu.
Uyu mushinga wo kurinda ibikorwaremezo mu bihugu bikoresha umuhora wa ruguru washyizweho umukono muri Gashyantare uyu mwaka.
Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya nibo bawushyizeho umukono mu nama zari zimaze icyumweru i Kigali. Ibihugu bya Sudani y’epfo n’u Burundi nabyo byohereje ba Ministiri babyo kuza gusuzuma niba bizawemeza.
Ibikorwaremezo biteza imbere umuhora wa ruguru, birimo iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi uzagera muri buri gihugu; akarere kamwe ka gasutamo, aho ibicuruzwa byinjira muri EAC bizagira gasutamo ku cyambu cya Mombasa gusa.
Hakiyongeraho urujya n’uruza rw’abantu bambukiranya imipaka y’ibihugu hakoreshejwe indangamuntu gusa.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwomugabo,wish’umufashawe Nibimuham’ahabwe Igihanobye Naho Ibyintambara Nzabandora.