Amajyepfo: Ipfunwe ni ryose kubera abajura babaca mu rihumye
Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Mirenge imwe n’imwe y’i Gisagara, Huye na Nyaruguru, ngo ntibatewe ishema no kuba abajura batabarusha ubwinshi babahungabanyiriza umutekano, ntibanabafate.

Banabibwiye ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo, mu nama bagiranye tariki 12 Nyakanga 2018, yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ubujura buvugwa hirya no hino muri utu turere bucike burundu.
Nko mu ijoro rishyira kuwa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018, itsinda ry’abajura babarirwa muri 30 bitwaje intwaro gakondo, bateye mu Murenge wa Kibirizi, bakubita umuyobozi w’Akagari ka Muyira baramunoza, banahiba ibintu binyuranye.
Abo bajura babonye ko abaturage baje kubahashya bambukira mu Karere ka Huye, baburirwa irengero, ntihagira n’umwe ufatwa nk’uko bivugwa na Emmanuel Twagirayezu, umuyobozi w’umudugudu wa Ruhuha, mu Murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Gisagara na we bateye.
Agira ati “abaje iwanjye bashobora kuba bari baje kwiba amatungo kuko bapfumuye bahereye mu kiraro. Narabumvise mpamagara bagenzi banjye, amarondo araza. Twagerageje kubakurikirana ntitwabafata kuko bahise bambukira muri Huye.”
Mbere yaho gatoya, ku itariki 7 Nyakanga 2018, abajura bakubitiye umunyegare mu gishanga gihuza Huye na Gisagara, aho bita Cyezuburo, bamwambura ibyo yari afite.
Icyakora abashinzwe umutekano n’abaturage batabaye babashije gufata kimwe mu bisambo uyu muturage yari yafashe akanga kukirekura n’ubwo yari yakomerekejwe cyane.

Ibyo byabaye nyuma y’uko na none mu ijoro rishyira itariki ya 15 Kamena, mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye na bwo hari abajura benshi bari bateye ahitwa i Kabuga, bakanyura muri Gatobotobo, hose bakahiba ibintu bitandukanye, ariko ntihagire ufatwa.
Mu Murenge wa Ngera ho mu Karere ka Nyaruguru na ho hari abajura bari bahateye tariki 10 Kamena 2018, bakomeretsa abaturage banabatwara imitungo irimo amafaranga n’inkweto.
Bitewe n’uko aba bajura batera mu gace k’akarere kamwe, bakurikiranwa bakambukira mu kandi, ntihabeho guhanahana amakuru ngo bafatwe bitewe n’uko buri karere kagira uburyo bwihariye bwo guhamagarana bidasabye kubanza kugura amainite, ubuyobozi bw’Intara bwiyemeje gukemura iki kibazo.
Marie Rose Mureshyankwano, Guverineri w’Intara y’amajyepfo, ati “Abayobozi b’imidugudu amaterefone barayafite. Ba Meya bagiye gukora ku buryo abayobozi bo ku mbibi bahabwa uburyo bwo kuvugana n’abo mu turere baturanye.”
Abayobozi b’imidugudu bavuga ko ubu buryo bwo gutumanaho buzabafasha. Twagirayezu ati “Itumanaho nirishoboka, ntabwo abajura bazongera kuducika kuko tuzajya duhanahana amakuru,nibacika hamwe abo hakurya babatangatange.”
Abayobozi b’inzego z’ibanze banabwiye Guverineri w’Intara y’amajyepfo ko bizeye umutekano ntibakaze amarondo akaba ari yo mpamvu aba bajura bagiye babatera ntibabashe guhita babafata, ariko ngo bigiye guhinduka.
Ikindi ngo hari igihe hagiye habaho kudahangara aba bajura, ariko ngo na byo ntibizasubira.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Buvumu mu Karere ka Huye ati “Kumva ngo abantu bateye, ngo bari 20, ngo bateye bakubise umuntu, nyamara twebwe tugera nko ku 100 ntitubafate!”
Abayobozi b’inzego z’ibanze rero biyemeje ko abajura nibagaruka bazajya bahanahana amakuru, bakabatangatanga, bakabageza aho bashobora gufatirwa.
Ohereza igitekerezo
|