Amajyepfo: Impanuka zo mu muhanda zahitanye abarenga 50 kuva muri Mutarama

Mu Ntara y’Amajyepfo harabarurwa impanuka 250 zahitanye abantu barenga 50,zinakomeretsa abagera 180,kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2018.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Jean Claude Kajeguhakwa, yabitangaje ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018.

Yavuze ko muri izo mpanuka, izaturutse kuri moto gusa ni 84, zikomeretsa 78, zica 16.
Akarere ka Kamonyi n’aka Muhanga ni two twagaragayemo impanuka nyinshi, ugereranije n’utundi turere two mu Majyepfo, kandi ni natwo twapfushije abantu benshi muri izo mpanuka.

Mu Karere ka Kamonyi habereye impanuka 68, mu ka Muhanga habera 46. Muri Kamonyi abahitanywe na zo ni 14, naho muri Muhanga ni 12.

Izo mpanuka ngo zagiye ziterwa no gutwara nta ruhushya, umuvuduko, ubusinzi, kuvugira kuri telefone, ubumenyi buke bw’mategeko y’umuhanda, ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge no gutendeka bikunze kugaragara mu cyaro.

Guverineri Mureshyankwano ati guha ikinyabiziga udafite uburenganzira ni ukwica umuntu
Guverineri Mureshyankwano ati guha ikinyabiziga udafite uburenganzira ni ukwica umuntu

ACP Kajeguhakwa yavuze ko mu ngamba bafashe zo gukumira impanuka,harimo kuzajya gusobanurira abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye uko bitwara mu muhanda.

Yifuje kandi ko abatwara ibinyabiziga bazajya bitwararika kuri ziriya mpamvu zitera impanuka, bityo mu bihe biri imbere impanuka ikaba impanuka koko, nta ruhare uwo igwiririye yabigizemo. Yongeraho ko n’uruhare runini rufitwe n’abagenzi,kuko bagomba kujya banga gutwarwa ku muvuduko urenze.

Yagize ati “Ntukemere kugenda mu modoka itwawe n’umusinzi, ahubwo ujye ujya ku ruhande uduhamagare. Ntukemere kujya kuri moto nta kasike, kandi igihe umumotari agutwaye ukumva yanyoye urumogi uzamuturangire.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose,yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda ko hari uwabura ubuzima ari bo biturutseho, birinda uburangare no kudatwara ikinyabiziga nta ruhushya.

Abatiza ibinyabiziga byabo abantu batabifitiye uruhushya, ibyo bita "kurobesha", na bo ngo ni amakosa akomeye.

Ati “Igihe cyose ugiye guha ikinyabiziga umuntu utabifitiye ubumenyi n’uruhushya, ujye ubifata nk’aho wishe umuntu. Kuko ashobora gupfa we ubwe cyangwa akica umuntu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka