Amajyepfo: Hamenwe litiro zisaga 3000 z’inzoga zitemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda Kubufatanye n’inzego zitandukanye yakoze umukwabu wo gufata abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano mu turere twa Nyaruguru, Huye na Ruhango ahafatiwe litiro 3099 zikamenerwa mu ruhame.

Inzoga z'inkorano zifashwe Zimenwa ku mugaragaro
Inzoga z’inkorano zifashwe Zimenwa ku mugaragaro

Ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa 20 Nzeri bifatirwamo Ndayisaba Eugene na Ngabonziza Emmanuel bo mu karere ka Nyaruguru bafatanywe litiro 260, hamwe na Nyirishema Feridinard wo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Nyamagana wafatanywe litiro 400.

Mu karere ka Huye mu midugudu itandukanye igize Umurenge wa Tumba hafatiwe Litiro 2439 muturere twose izi nzoga z’inkorano zikaba zarahise zimenerwa mu ruhame.

(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko izi nzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko zafashwe ku bufatanye n’abaturage.

Yagize ati:” Turashimira bamwe mu baturage kuko kugirango aba banyabyaha bafatwe aribo baduhaye amakuru kandi banadufasha muri uyu mukwabu”.

CIP Karekezi yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga z’inkorano kuko ziba zitujuje ubuziranenge, kandi zikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yagize ati”Izi nzoga uko ugenda uzinywa niko ugenda wiyicira ubuzima kuko ziba zikoze mu bintu bibi bitandukanye,byagera mu mubiri w’umuntu bikamutera uburwayi butandukanye bushobora no gutera urupfu kuko abasirikare b’umubiri bataba bagishoboye guhangana nabyo”.

CIP Karekezi asoza avuga ko ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge ari intandaro y’ibyaha bitandukanye kubirwanya bikaba bikwiye kuba ibya buri wese.

Yagize ati: ’’ Ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge biri ku isonga ry’ibitera uwabinyoye gukora ibyaha bitamndukanye birimo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu muryango gufata kungufu n’ibindi bityo abaturage bakaba bakwiye kurwanya uwo ariwe wese ukora imirimo yo kwenga no gucuruza ibitemewe batanga amakuru kunzego z’umutekano zibegereye.

Amabwiriza y’u rwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge ateganya ko umuntu wese ufatanywe inzoga z’inkorano zangirizwa muruhame agacibwa amande agenwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze,mugihe ufatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi kanyanga n’ibindi akurikiranwa n’amategeko nkunko ingingo ya 594 mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibisobanura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo bavuga ibiyobyabwenge ngo bizacika baransetsa pe!!!! Keretse bafatiye abayobozi binzego zibanze ingamba kuko nubundi bazenga barebera. Reba mu karere ka Huye umurenge gishamvu akagali ka ryakibogo ibikwangari birakabije cyane, name basigaye Benga imitobe itagira ibitoki, urugero uwitwa gatoya mumudugudu WA kidahire

Gatoya yanditse ku itariki ya: 23-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka