Amajyaruguru: Polisi iraburira abamotari bahisha Pulake za Moto

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira bamwe mu bamotari bahisha pulake za moto, bagamije kuyobya uburari, no guhishira ibyaha baba bakoze.

Polisi iratangaza ibi, nyuma y’uko hari abamotari bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, batwaye magendu cyangwa ibiyobyabwenge; abatwaza abajura ibyo bibye, abarenza amasaha agenwe yo kuba bageze mu ngo zabo, abatwara bafite umuvuduko ukabije; bakabikora bagendeye ku kuba baba bahishe pulake.

Amwe mu mayeri akoreshwa mu guhisha pulake, ngo ni nk’aho usanga hari nk’ufata pulake ya moto, muri ya mibare iba yanditseho, akagira iyo ahinduramo indi mibare, akoresheje utwomekano twa plastique tuzwi nka spradra. Hari n’abafata za nyuguti zibanza za pulake cyangwa izihera, nabwo akayomekaho ibituma zitagaragara.

Superintendent of Police, Akex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yagize ati: “Bene nk’uwo mumotari, icyo aba agamije, ni ukugira ngo Polisi n’abo ifatanya na yo mu guhanahana amakuru, itamutahura igihe atwaye yanakoze ibyaha runaka. Muri kwa kwizera neza ko ntacyo yishisha kubera ibyo aba yakoze, uzasanga anagendera ku muvuduko wo hejuru, yanyura kuri camera zipima umuvuduko, ntibashe kubona imyirondoro y’ikinyabiziga ya nyayo, kuko aba yakoresheje uko ashoboye kose akayihisha”.

Abakora bene nk’ibi ngo bateza bagenzi babo ingaruka zo kubarwaho amakosa batakoze, kuko nk’iyo uwahinduye iyo mibare cyangwa inyuguti, mu buryo bwo kujijisha, bituma amande yagaciwe, ajya ku wundi muntu, akaba ariwe ubarwa nk’umunyamakosa, nyamara ntaho ahuriye na yo.

SP Alex Ndayisenga, aburira abamotari ko ibi biri mu byaha bihanwa n’amategeko mu gihe hagize ubifatirwamo.

Umwuga wo gutwara abantu kuri moto, ufatwa nk’umwe mu myuga ifatiye benshi runini, kubera umubare w’abo utunze, utaretse no kuba winjiriza igihugu binyuze mu misoro. Bityo ngo bikaba bidakwiye ko abantu bemera ko hagira abawutokoza bawutesha agaciro.

Aha niho SP Ndayisenga, ahera asaba abakigaragara bakora ibinyuranyije n’amahame yawo, bangiza isura yawo kubicikaho. Ikindi ni uko mu gihe hagize ubigaragaramo, abamotari n’abaturage ndetse n’izindi nzego zifatanya na Polisi, bajya bihutira gutanga amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka