Amajyaruguru: Polisi ihangayikishijwe n’imodoka zitwara abagenzi zahindutse izitunda ibiyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru n’Ubuyobozi bw’iyi Ntara baravuga barasaba abashoferi batwara imodoka zagenewe gutwara abagenzi, kujya bagenzura imizigo y’abagenzi batwaye no kuyigiraho amakenga kuko aribwo buryo bwo guca intege abatunda ibiyobyabwenge na magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police Alex Rugigana, aherutse gutangariza Kigali Today ko uburangare bw’abatwara ibinyabiziga no kutagira amakenga ku mizigo y’abagenzi, bituma abatunda ibiyobyabwenge na magendu bifashishije ibinyabiziga badacika burundu.
Ahereye ku ngero z’ibiyobyabwenge biherutse gufatwa yagize ati: “Nta byumweru bibiri bishize dufashe bule (udupfunyika) 2,100 z’urumogi, nta n’indi minsi ishize twongeye gufata ibiro 680 bya chief walagi, hari n’ibindi byinshi tugenda dufata buri munsi ntashobora kurondora ngo mbirangize.
Tubabajwe n’uko ibinyabiziga byagenewe gutwara abantu ahubwo hari ibiri gukoreshwa mu gutwara ibyo bintu byangiza ubuzima bw’abantu”.
CIP Rugigana avuga ko iyo hafashwe ibiyobyabwenge bitwawe mu modoka uretse gukurikirana nyirabyo, n’umushoferi afatwa nk’uwanze gutanga amakuru abishaka, akitwa umufatanyacyaha.
Ati: “Ntitwifuza kubona duhana abantu ahubwo dushaka gufatanya na bo kugira ngo tugende dutahura abakibikora kuko aho ibyo biyobyabwenge bigeze bihungabanya umutekano w’abantu bitaretse no kubicira ubuzima”.
Polisi ivuga ko nibura buri wese utwaye abagenzi mu modoka agiye yita ku kureba ibyo batwaye, ikibazo cy’ibiyobyabwenge gishobora kugabanuka.
Bamwe mu bashoferi batwara abagenzi bavuga ko ibi bishoboka ariko hakaba n’abavuga ko bitaborohera kubifatanya n’akazi ko gutwara abantu.

Hari umushoferi wagize ati: “Iyi gahunda ni nziza kuko natwe kurwanya ibiyobyabwenge na magendu biratureba, ariko nanone tugiye kuvuga ngo umushoferi azasaka imizigo, ayigenzure abikoze wenyine twaba tubeshye.
Hari nk’ukuntu umugenzi agutegera mu nzira, sinumva ukuntu uwinjiye mu mudoka wese najya mpaguruka kuri Volant ngasohoka njya kureba ibyo afite mu muzigo we! Icyakora wenda tuzabishobora dufatanyije n’abakonvayeri”.

Hari undi wagize ati: “Ubu se uwo ngiye gusaka naba mubwira ko nshaka iki? Ku bwanjye ndumva bidashoboka, kuko wenda hari n’igihe aba yifitiye ibintu by’amabanga ye adakeneye ko bimenywa n’ubonetse wese.
Kereka hagize abahabwa ubwo bubasha kandi bazwi, bakaba ari bo babikora; ariko wenda hari nk’uwo nkeka ko afite umuzigo urimo ibintu bidasobanutse nzajya ntanga amakuru”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Jabo Paul, avuga ko kurwanya ibiyobyabwenge bisaba ubufatanye bw’abantu bose no kugira umutimanama wo guhashya burundu ikibazo cy’ibiyobyabwenge.
Asaba abatwara ibinyabiziga kubigira ibyabo bagafata iyambere baba maso, kuko ibigaragaye bitwawe mu modoka umushoferi afatwa nk’uwirengagije gutanga amakuru akitwa umufatanyacyaha.
Yagize ati: “Inyinshi mu modoka zitwara abagenzi nizo zikoreshwa mu gukwirakwiza magendu n’ibiyobyabwenge bikajya kwangiza ubuzima bw’abantu, gusaka imizigo rero tubigereranye n’ijisho ryifashishwa mu gushakisha ibyo bintu bitemewe, dutange amakuru y’aho biri n’ababikora; abatwara abagenzi nibarangwa n’amakenga kenshi, bizabarinda kugwa mu mutego bashobora gushyirwamo wo gufasha abatwara izo kabutindi”.

Abatunda ibiyobyabwenge na za magendu mu bice by’Intara y’Amajyaruguru bakunze kubikura mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Abatabyikorera ku mutwe bifashisha ibinyabiziga birimo imodoka na za moto mu kubikwirakwiza ahandi mu gihugu.
Muri gahunda y’ubukangurambaga bw’imyumweru 52 by’umutekano wo mu muhanda ikomeje, abashoferi basabwa kutajenjekera ikibazo cy’abatwara ibiyobyabwenge na magendu kidacika burundu, nyamara Leta ntako iba itagize ngo ishyireho ingamba zo kubirwanya no guhana ababifatirwamo nk’uko Polisi y’u Rwanda ikomeza ibishimangira.
Ohereza igitekerezo
|
ndumva bikaze ark icyakorwa nuko bazana yamatungo asaka akajya ashaka abantu muri gare