Amajyaruguru: Mu mezi 3 mudasobwa 136 zimaze kwibwa mu bigo by’amashuri

Police y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, iragaragaza ikibazo cyugarije amashuri cy’ubujura bwa za mudasobwa, aho mu mezi atatu ashize, hibwe izigera kuri 136 mu bigo bitandukanye by’amashuri muri iyi ntara.

Polisi yavuze ibi nyuma yuko igaruje mudasobwa zigendanwa 44, muri 46 zari zibwe mu Rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Kagogo mu karere ka Burera.

Izo mudasobwa zo mu bwoko bwa Positivo, zibwe mu ijoro ryo ku itariki 04 Kamena 2019, aho abajura binjiye muri icyo kigo, batobora icyumba zari zibitsemo barazitwara.

Abo bajura ngo ntibabashije kuzirengana umutaru, kuko abaturage bavugije induru, inzego zishinzwe umutekano zitabaye zibasha kugaruza 44 muri zo, nyuma yuko abo bajura bokejwe igitutu bakazijugunya nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ati “Abaturage baduhaye amakuru, dutabarira igihe ndetse muri mudasobwa 46 bari bamaze gutwara, 44 twazigaruje hasigara ebyiri nazo tugishakisha kandi turazifata”.

SSP Rugigana, Avuga ko ubujura bwa Mudasobwa, byugarije igihugu hose, aho Polisi ishyize imbaraga mu gushakisha abo bajura ngo baryozwe icyo cyaha.

Agira ati “Ntabwo ari mu ntara y’Amajyaruguru gusa ubujura bwa mudasobwa buri, ni mu gihugu hose, Polisi ishyize imbaraga mu gushakisha abo bajura, kandi ni ikibazo tugomba guhagurukira twese tugafatanya, turizera ko bazafatwa”.

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, igaragaza ko mu mezi atatu ashize, mudasobwa 136 zamaze kwibwa mu bigo binyuranye by’amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka