Amajyaruguru: Gicumbi ku isonga mu kugira ibyaha byinshi

Inama y’umutekano yaguye y’intara y’amajyaruguru yateranye tariki 12/12/2014 yagaragaje ko muri uyu mwaka mu ntara hose hamaze gukorwa ibyaha 2460 muri byo akarere ka Gicumbi gafite 650 kagakurikirwa na Burera ifite ibyaha 548.

Nk’uko bisanzwe mu byaha biri ku isonga mu turere twose tugize intara y’amajyaruguru harimo icyo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa hamwe n’icy’ubujura buciye icyuho.

Muri aya mezi abiri ya nyuma nabwo byagaragaye ko ari amezi yakozwemo ibyaha byinshi, kuko mu kwezi kwa 11 habaruwe ibyaha 245, naho mu kwezi kwa 10 bikaba 247.

Abitabiriye iyi nama kandi bagaragaje ko zimwe mu mpamvu zatumye habarurwa ibyaha byinshi muri aya mezi abiri ashize mu ntara y’amajyaruguru ,harimo kuba abagize umutwe wa DASSO baroherejwe mu mirenge yose igize iyi ntara ngo bakaba babashije kuvumbura ibyaha bitagaragazwaga mbere.

Abayobozi batandukanye mu ntara y'amajyaruguru bari mu nama y'umutekano.
Abayobozi batandukanye mu ntara y’amajyaruguru bari mu nama y’umutekano.

Abari muri iyi nama kandi bagaragaje ko kuba muri aya mezi hakunze kugaragara ibyaha byinshi birimo n’iby’urugomo, biterwa n’uko abaturage baba bejeje imyaka bafite amafaranga abashora mu businzi, bityo bakishora mu byaha bitandukanye.

Ivugururwa ry’abakozi naryo ngo riri mu byatumye bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bateshuka ku nshingano zabo kuko batari bazi aho bahagaze bituma haboneka icyuho mu kazi kabo ka buri munsi.

Indi ngingo yaganiriweho n’ijyanye n’ikibazo cy’isuku nke iboneka mu ntara hafi ya yose y’amajyaruguru aho byagaragajwe ko hari hamwe na hamwe hakiri abantu barwaye amavunja, aho usanga imisarani itameze neza na restaurants zigaragara hirya no hino zidafite isuku.

Abari muri iyi nama banaganiriye ku kibazo cy’amafaranga y`ubwisungane mu kwivuza arimo kwishyurwa nabi mu turere hafi ya twose aho byagaragaye ko akarere ka Rulindo kaza ku mwanya wa nyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, kakaba kari kuri 62/%.

Mu kwanzura iyi nama yari iyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyaruguru Kabagambe Deo, abayobozi biyemeje kurushaho kwegera abaturage bakabagira inama zo guhindura imyumvire bityo umutekano w’intara ukamera neza kimwe n’uw’igihugu cyose muri rusange.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka