Akurikitanyweho kwiba ibikoresho by’umunyeshuri

Bizimana Emmanuel w’imyaka 18 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagame azira kuba yaribye igikapu cy’umunyeshuri agatwara ibikoresho byarimo.

Tariki 08/01/2012, ubwo abanyeshuri batangiraga gusubira ku ishuri, yacunze imodoka ihagaze ivanamo abagenzi, mu gasantire ko ku Kigeme mu murenge wa Gasaka, ahita avanamo ivarisi y’umunyeshuri arayihisha.

Umwana yageze muri gare ya Nyamagabe ari naho yagombaga gusigara arebye mu modoka inyuma ahabikwa imizigo asanga ivarisi ye itarimo. Yahise yataka umushoferi amubwira ko agomba kuriha ivarisi ye kuko yayitaye.

Bitewe nuko bwari bwije, umushoferi yahaye amafaranga y’itike uyu munyeshuri ngo atahe ikibazo bazagikurikirane bukeye. Mu gitondo basubiye hahandi abaturage bahita bavugako babonye uwari afite iyo varisi. Ntibyatinze Bizimana yahise atabwa muri yombi.

Basanze ibaga akiyifite ariko ibikoresho nk’amakaye, amasabune n’ibindi, yari yarangije kubigurisha. Bizimana we avuga ko arengana kuko iyi varisi imodoka yari yayitaye arayitoragura.

Nubwo byagenze gutya, abashoferi bo muri aka gace nabo bari bafashe ingamba zo guhangana n’abiba ibikoresho by’abanyeshuri kuko umushoferi yasabaga buri munyeshuri winjiye mu modoka kuba maso, akanasaba abasigaye kujya babanza bakereka abagenzi ko ibyo batwaye ari ibyabo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka