Akurikiranyweho uburiganya no kunyereza amafaranga ya VUP
Umukozi wari ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Masoro muri Rulindo, afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga ya VUP no guha inka abatazigenewe.

Ku mugoroba wo kuwa kane tariki 19 Gicurasi 2016, nibwo yashyikirijwe inzego z’umutekano, nyuma yo gushinjwa kunyereza amafaranga y’incike ya Jenoside witwa Mukamutara Perpetue w’imyaka 85, nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Emmanuel Kayiranga.
Yagize ati “Akurikiranyweho uburiganya bwo kubeshya uwo umukecuru w’incike wacitse ku icumu Mukamutara, amubwira ko niyanga ko amubera umwishingizi ayo mafaranga atazayabona; akaba yaramaze kubikuza amafaranga 433.000 Frw ayatwara.”
Kayiranga yavuze ko uwo mukecuru Mukamutara Perpetue ari nawe wamureze ku buyobozi.
Yongeraho ko yashyize amafoto ye mu gatabo ka Banki k’uwo mukecuru nk’umwishingizi we kandi nta sano bafitanye, akajya ayabikuza akayitwarira. Ibyo birego byigereka ku bindi by’inka eshatu zo muri Girinka yahaye abatazigenewe.
Ati “Raporo yatanzwe ivuga ko yatanze inka eshatu mu buryo butari bwo aziha abo zitagombaga guhabwa; imwe murizo nka, yarayifashe yaragombaga kuva ku wacitse ku icumu igenewe na none kwiturwa uwacitse ku icumu, arangije ayiha utaracitse ku icumu.”
Hagati aho inzego bireba zikaba zigikomeje iperereza.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Turiga Ngo twitez imber ariko uranutse akabonye akagakirana ninzara aaahhaaa!!ndabina ivyikigihe vyabaye ndase.reta ikwiyr guhagurukira icyokibazo ikagivugutir umuti.abantu nkabo baghanwa byinangarugero
Amafaranga akekwaho kunyereza;Ntabwo ari amafranga ya VUP ni amafranga agenerwa incike;inkunga itangwa na FARG.mwakosora umutwe w’inkuru yanyu.Kayiranga Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo
which kind of social affairs?birababaje pe!
Yewe uretse nuwo mugore wanyereje inka muri Rulindo. Murebe numugabo witwa Joseph yari veterineri w Akarere ka Rurindo nawe yirirwa atanga amapompe y abaturage atera imiti. Inka zabacitse kuicumu arazihindura....Joseph bamwita Docta....mumucunge numubingwa
Nitwa elysee UWAMAHORO Uwo muntu azahanwe by’intangarugero.
Rimwe na rimwe hari ibitagenda neza umuyobozi akarenganya cg akikubira utwari gufasha abo ayobora ni bibi kabisa!!!!!!Gusa hari bamwe nsigaye numva bavuga ngo comment bavuzweho bazaza kuri Kigalitoday mubereke abazikoze aho kwisubiraho.Mbese koko comment ujye wese murayimuha nta banga byaba bibabaje!!!!