Akurikiranyweho kwambura abantu ababeshya kubashakira akazi

Uwitwa Emmanuel Ntivuguruzwa w’imyaka 28 ari mu maboko ya Polisi, akurikiranyweho gushinga ikigo cyitwa “Isango Group Ltd” cyizeza abantu ko kirimo kubahuza n’abifuza abakozi, ariko buri muntu akabanza kwishyura ikiguzi cy’amafaranga 12,500 Frw.

Ntivuguruzwa Emmanuel ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho ubwambuzi bushukana
Ntivuguruzwa Emmanuel ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho ubwambuzi bushukana

Ntivuguruzwa avuga ko n’ubwo yafashwe na Polisi ngo hashize ukwezi kumwe agerageza gushakira akazi abantu bari bamaze kwiyandikisha muri icyo kigo.

Agira ati “Twari tukigerageza gushakira ibindi bigo abakozi, hashize iminsi 31, hari ibigo twari twarumvikanye na byo ko muri uku kwezi kwa mbere bizafata abakozi, aho mbiherukira twari tumaze kwakira abakozi 35 bifuza akazi, ariko si njye nyir’ikigo, ikigo ni icy’uwitwa Ingabire Kumbuka”.

Urupapuro rw'umwirondoro ikigo cya Ntivuguruzwa gitanga kugira ngo uwifuza akazi abanze kuzuza
Urupapuro rw’umwirondoro ikigo cya Ntivuguruzwa gitanga kugira ngo uwifuza akazi abanze kuzuza

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu Ingabire Kumbuka ari umukobwa wo mu cyaro cy’i Nyamasheke utazi ibijyanye n’ubwo bucuruzi bwo gushakira abantu akazi, nyamara ngo Ntivuguruzwa yari yaramwandikishije mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ko ari we nyir’ikigo “Isango” ndetse ko yari yaranamufungurije konti muri banki.

Bamwe mu babonye amatangazo y’icyo ikigo amanitswe ku mapoto y’amashanyarazi cyangwa ku nkuta z’ibipangu by’abantu muri Kigali, bahamagarirwa gushakira akazi muri Isango, barimo Alfred Ngizwenimana uvuga ko nyuma yo kwiyandikisha amaso ngo yaheze mu kirere.

Ngizwenimana yagize ati “Barambwiye (kuri telefone) ngo ku wa mbere uzazane ibyangombwa kugira ngo utangire akazi ku wa kabiri. Nagiyeyo ku wa gatatu bampa ingirwamasezerano barambwira ngo ejobundi tuzaguhamagara ujye gutangira, kuva icyo gihe narahebye.

Umunsi wose bambwiraga barawuhinduraga, bagakomeza kumbwira ngo tuzaguhamagara ejo tukubwire, ngategereza ngaheba”.

Bamwe mu bashinja Ntivuguruzwa kubaka amafaranga abizeza kuzababonera akazi
Bamwe mu bashinja Ntivuguruzwa kubaka amafaranga abizeza kuzababonera akazi

Undi mukobwa wari wariyandikishije kuzahabwa akazi abifashijwemo na Isango, avuga ko nyuma yo gutanga 12,500frw byo kwiyandikisha, ngo yaje kongeraho n’andi 9,300frw abwirwa ko ari ay’ubwishingizi mu gihe yahura n’ibibazo mu kazi.

Umukozi ushinzwe ibaruramari muri iki kigo gikorera ahitwa ku Kinamba werekeza kuri UTEXRWA mu mujyi wa Kigali, Muragijemariya Honorine avuga ko bari bamaze kwakira abashaka akazi babarirwa hagati ya 60-70.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, akomeza avuga ko ikigo cya Ntivuguruzwa cyari kimaze kwaka abantu amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri, kubera ibi byaha byitwa ubwambuzi bushukana.

Polisi y’u Rwanda iburira abantu ko atari Ntivuguruzwa wenyine ukekwaho ibi byaha, kuko mu mwaka ushize hari Abanyakenya batatu n’Umunyarwanda barezwe gushuka urubyiruko rubarirwa mu bihumbi ko nirwitabira inama ruza gutahana amafaranga.

Abasaga ibihumbi bitanu bitabiriye inama yari kubera muri “Convention Center” yiswe ‘Wealth and Fitness Summit’, babwirwaga ko nibatanga amafaranga 4,500Frw buri muntu ngo aza gutahana amadolari ya Amerika 197(ni amafaranga y’u Rwanda akabakaba ibihumbi 190).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye Hari company yitwa IHUZE GROUP COMPANY LTD yanyambuye amafaranga 12500 yakoreraga I Huye secraitaire wayo Yitwaga Jeannine icyo gihe yakoreraga n’aba motari batwambuye turi benshi twayashyiraga kuri EQUIT BANK mudufashe kubakurikirana dusubizwe ibyacu ushaka kumbaza amakuru arambuye yampamagara kuri 0788726320

UMUHOZA FELIZ yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Aba nibahamwa n,icyaha bazabihanirwe hakurikijwe Amategeko!

Tonto Theos yanditse ku itariki ya: 13-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka