Akarasisi ka Gisirikare kashimishije abitabiriye #Kwibohora30 (Amafoto & Video)
Ku wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024 ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi wo Kwibohora, ibirori byabereye kuri Sitade Amahoro byabayemo n’akarasisi ka Gisirikare nyuma y’imyaka itanu yari ishize kataba.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 30 umunsi wo Kwibohora, yagize ati: “Twaherukaga gukora akarasisi ka Gisirikare mu birori byizihiza umunsi wo Kwibohora tariki 4 Nyakanga 2019. Nyuma yaho haje kuzamo n’icyorezo cya Covid-19 cyatumaga abantu batemererwa guhura mu ruhame ndetse n’izindi mpamvu”.

Brig. Gen Rwivanga akomeza avuga ko icyo gihe hizihizwaga imyaka 25 yari ishize Igihugu kibohowe, gusa habaga ibikorwa by’abaturage bisanzwe. Ati: “Ibi ni ibintu dukora nyuma y’igihe runaka si ngombwa ko biba buri mwaka.”
Reba uko byari byifashe muri aya mafoto n’amashusho:

























Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri izi Videwo:
Amafoto na Videwo : Eric Ruzindana & George Salomo
Ohereza igitekerezo
|