Afunzwe kubera gushaka guha umupolisi ruswa

Kuri sitasiyo ya polisi Nyamagana mu karere ka Ruhango hafungiye umusore w’imyaka 25 witwa Nzabirinda Theogene ukekwaho guha ruswa umupolisi witwa Mucancuro Leónidas ngo arekure mukuru we wari ufunze azira gufatanwa litilo eshatu za kanyanga.

Nzabirinda yafashwe tariki 19/12/2011 mu masaha ya saa yine n’igice z’amaywa amaze gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 30.

Nzabirinda ngo yahamagaye umupolisi witwa Mucancuro Leónidas amubwira ko ashaka kumuha amafaranga kugira ngo afungure mukuru wa Nzabirinda wari ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kinazi azira gufatanwa litiro eshatu za kanyanga.

Nzabirinda avuga ko yatanze aya mafaranga nk’amande kugira ngo amakosa yakozwe na mukuru we akurweho. Yemera icyaha kandi akagisabira imbabazi.
Ubuyobozi bwa polisi burasaba abaturage kwirinda amakosa cyane ko ari yo atuma abantu bagwa mu cyaha cya ruswa.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supretendant Théos, Badege yagize ati “Ubutumwa dutanga nka polisi ni uko inzego zacu zitandukanyije n’uwo muco. buri mupolisi wese yamaze kubigira umuhigo, niyo mpamvu mubona tumaze gufata abantu benshi bagerageza gushuka abapolisi.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda bose gufasha polisi kurwanya ruswa kuko nta na rimwe izacika mu gihe idacitse mu bayitanga.

Nzabirinda nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 14 y’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka