Afunzwe azira kubura gitansi yishyurijeho amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza

Gatete Fabien w’imyaka 30 afungiye kuri poste ya Polisi ya Nyamugari mu murenge wa Nyamugari, karere ka Kirehe azira kubura gitansi yakiyeho amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Uwo mugabo wari umuyobozi w’umudugudu yinshyuzaga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza akajya ajya kuyatanga ku biro by’akagari bakamusubiza gitansi dore ko yakiraga amafaranga atandukanye yabaga akenewe mu mudugudu.

Gatete wayoboraga umudugudu wa Kabeza ngo yazanye iyo gitansi yakiyeho amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ayiha umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Nyamugari ariko ngo kubera akazi kenshi yari afite agenda atamusinyiye ko acyakiriye none uwo mukozi ahakana ko ntacyo yamuhaye.

Gatete bamusabye ko azana gitansi ku kagari nuko avuga ko yayizanye akayiha umukozi ushinzwe imibereho myiza ku kagari aho uyu mukozi nawe yahise ahakana ko ntayo yakiriye; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamugari, Mutabaruka Prosper abivuga.

Mutabaruka avuga ko Gatete yari yarazanye amafaranga ibihumbi 125 bamusubiza gitansi ngo ajye kwishyuza ayandi ariko avuga ko nta yandi mafaranga yishyuje ahubwo ko yazanye gitansi akayiha uwo mukozi ushinzwe imibereho myiza ku kagari.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka