Afunzwe ashinjwa ko imbwa ye irya abantu

Umugabo witwa Ndizihiwe Canisius yatawe muri yombi ashinjwa ko imbwa ye imaze iminsi irya abantu, akaba yarananiwe kuyizirika ndetse bigakekwa ko ishobora kuba idakingiye.

Byabaye kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2015, mu Mudugudu wa Ninzi mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano, nyuma y’uko iyi mbwa ya Ndizihiwe iriye umugore ku ikamukomeretsa cyane.

Umugabo afunzwe ashinjwa ko imbwa ye irya abantu.
Umugabo afunzwe ashinjwa ko imbwa ye irya abantu.

Abaturage baturanye na Ndizihiwe Canisius bavuga ko nta muntu upfa kunyura ku rugo rwe kuko imbwa ye igira amahane cyane ikaba imaze kurya abantu batatu, nyamara ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.

Umwe muri bo yagize ati “Iyi mbwa ye ikomeje kudutera inkeke, ntituzi niba inakingiye kugeza ubu imaze kurya abantu batatu, nyamara ubuyobozi ntacyo bwari bwakabikozeho”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome, avuga ko bibabaje kuba hari abaturage bagifite imbwa ntibazishumike, zigahora zizerera zikarya abantu.

Akomeza avuga ko Ndizihiwe yatawe muri yombi kubera uburangare bwe , agasaba n’abandi baturage kubyitwararika kandi bagakingiza imbwa zabo.

Agira ati “Yashyikirijwe inzego zibishinzwe kuko bigaragara ko ari uburangare yagize. Twaramwihangangirije ngo azirike imbwa ye,ubwo yaryaga umuntu wa kabiri, ntabwo twarebera kandi imbwa ye iri gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage”.

Niyitegeka avuga ko hagitegerejwe impapuro zerekana niba iyi mbwa yariye umugore w’umuturanyi wa Ndizihiwe ku buryo bukomeye ku maguru, yaba ikingiye.

Uwariwe n’imbwa, we kuri ubu arimo kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora, mu gihe Ndizihiwe agifungiye kuri Polisi ya Kagano.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyirimbwa agoma kuyirinda o itagoma kurya cyangwa kwangiriza ibintu by’aandi, bitari ibyo aryozwa amakosa yose n’ibyakwangirizwa n’imbwa ye. abafite imwa bite ku mutekano wazo niyo ama n’abagirak

Rucogoza yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

nyirimbwa afite amakosa yo kuba adafata imbwa ye ngo ayirinde abaturage ariko se niba nyirimbwa adafata ingamba zo kurinda abaturage imbwa ye, ubuyobozi nbwo nta wundi muti bwashakira iyi mbwa y’inkazi atari ugufunga nyirayo.Jye mbona bayica hanyuma agashaka indi azorora ifite ikinyabupfura

Juma yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka