Afunze azira kwiyita umupolisi no kwiba amafaranga

Umugabo witwa William Sano ari mu maboko ya polisi kuva tariki 11/04/2012 azira ubutekamutwe bwo kwiyita umupolisi ukora mu ishami rya polisi rishinzwe iperereza (CID) maze akiba Meddy Kitanywa amafaranga ibihumbi 120 amukangisha ko yamufunga.

Kitanywa yandikiye uwitwa Faustin Rwamakuba ubutumwa bugufiya (SMS) amutera ubwoba ko azamwica kubera gusambanya umugore we. Rwamakuba yagishije inama inshuti ye yitwa Lucien Mutabazi amugira inama yo kugeza ikibazo kuri polisi ndetse anamugira inama yo guhamagara uwitwa William Sano amubeshya ko akora muri CID.

Ubwo yamuhamagara, Sano yamusabye ko bahura kuri Hotel Sports View i Remera mu mujyi wa Kigali kugira ngo baganire kuri iryo terabwoba. Nyuma yo guhura, Sano yateye ubwoba Kitanywa ko agiye kumuta muri yombi amutegeka kumuha amafaranga ibihumbi 30 kugira ngo amureke n’ibihumbi 50 by’amavuta y’imodoka, amafaranga ya telefone n’igihe bataye kuri iyo dosiye. Kitanywa yishyuye ayo mafaranga akoresheje cheque, nk’uko Polisi ibyemeza.

Sano yavuze ko yavuganye n’umunyamabanga we akamubwira ko Kitanywa agomba kwishyura amafaranga ibihumbi 250 yitaga aya CID bukeye bwaho kandi akayazana ku biro bya polisi ku Kacyiru yitwaje fotokopi y’irangamuntu.

Ubwo Kitanywa yajyaga ku biro bya Polisi ku Kacyiru, Sano yamubwiye ko yakoreye ku kibuga cy’indege cya Kanombe amusaba kumusangayo. Ahageze, Sano yamwandikiye ku mpampuro ko ari umwere ariko ko umunyamabanga we yibeshye agomba kwishyura ibihumbi 397.

Sano yasabye Kitanywa kwishyura amafaranga ibihumbi 15 by’amavuta y’imodoka. Kitanywa yemera kwishyura andi mafaranga asabwa mu minsi ya vuba; nk’uko bitangazwa na Polisi.

Ku itariki ya 01/04/2012, Sano yahamagaye Kitanywa ngo bahurire ku muvandimwe we ufite bar bita High Noon Bar iri i Remera, Kitanywa yishyura ibihumbi 20 y’inzoga n’ibihumbi 5 ya essence.

Hagati aho, Polisi yari yatangiye iperereza kuko Kitanywa yari yayigejejeho ikirego. Polisi yaje kumenya ubutekamutwe bwa Sano imuta muri yombi tariki 11/04/2012 yaje gufata ibihumbi 397 yagomba guhabwa na Kitanywa. Yashyikirijwe ubutabera aho agomba kuryozwa ibyaha yakoze.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka