Afunze akekwaho kwica umugore we

Umugabo witwa Urimubabo utuye mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera hamwe n’abandi bane bafungiye kuri sitatio ya polisi ya Gahunga bakekwaho kwica Nyiranganizi Joyce, umugore wa Urimubabo.

Bamwe mu baturage bazi Nyiranganizi badutangarije ko mu gitondo cya tariki 07/01/2012 basanze umurambo we mu bigori bihinze mu kagari ka Nyagahinga hafi y’aho yari amaze iminsi aba. Bavuga ko umurambo wa Nyiranganizi wari ufite ibikomere bimeze nk’aho yishwe ateraguwe ibyuma ku buryo n’umuhogo bari bawukase.

Umwe mu baturage avuga ko Urimubabo na Nyiranganizi babwiranye nabi ku mugoroba wa tariki 06/01/2012 ubwo bari mu kabari. Nyiranganizi yari arimo kunywa umusururu mu gikombe hanyuma Urimubabo amusanga muri ako kabari amubwira ko bagiye gusangira. Yahise afata igikombe uwo mugore yari arimo anywera mo maze ahita agotomera umusururu wari usigayemo. Umugore we ariko ngo ntabwo yabishakaga ko basangira, kuko bari baratandukanye.

Kubera ko bwari butangiye kwira umugore yahagurutse agiye gutaha hanyuma Urimubabo ahita amutangirira mu muryango batangira gushyogozanya. Uwo muturage akomeza avuga ko Urimubabo yashakaga ko atahana ariko umugore we atabishaka.

Uwo muturage avuga ko mu gitondo cya tariki 07/01/2012 ari bwo yumvise ko Nyiranganizi yapfuye. Nubwo uwo muturage yemeza ko Urimubabo ari we wamwishe, Urimubabo we arabihakana.

Nemeyabahizi Leonard, umukuru w’umudugudu wa Nyagahinga basanze mo umurambo, avuga ko Urimubabo na Nyiranganizi bari bafitanye amakimbirane kuva mu myaka itatu ishize kuko uwo mugore yari yarabyaye umwana ahandi hanyuma umugabo ntiyemere ko uwo mwana abana n’abandi bana babyaranye.

Urimubabo yahise aharika Nyiranganizi asanga uwo mugore mushya. Tariki 06/01/2012, mbere y’uko apfa, Nyiranganizi yari yashyiriye umuyobozi w’umudugudu wa Musave Urimubabo abamo, urupapuro rurega Urimubabo kugira ngo babakiranure.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka