Afungiye kuri polisi akekwaho gusambanya umugore w’umuturanyi

Umugabo witwa Ndayisaba Oreste afungiye kuri station ya polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera akekwaho icyaha cyo kuvogera urugo rwa Murigande Alexis no kumusambanyiriza umugore. Murigande nawe arafunze kubera icyaha cyo kwihanira.

Mu ijoro rishyira tariki 05/03/2012 mu ma saa tanu y’ijoro yumvise Ndayisaba yaje ahamagara umugore wa Murigande, Emerita Uwizeyimana, nuko Murigande ategeka umugore we kutitaba ahubwo aba ariwe ujya gukingura.

Ndayisaba yahise yinjira kwa Murigande hatabona ndetse ahita agira ati “ni jye Ndayisaba erega”. Murigande ntiyabyihanganiye yahise amuniga cyane bigeza aho induru ivuga abantu baratabara.

Murigande avuga ko nta yindi mpamvu yagenzaga Ndayisaba atari ukusambanyiriza umugore dore ko ngo batanaturanye. Abivuga muri aya magambo: “Ntiduturanye, atuye mu kagali ka Gatanga twe tukaba mu ka Bihari. Sinumva rero ukuntu yaza iwanjye saa tanu z’ijoro atari no ku nzira byibuze. Namukinguriye mpita muniga”.

Ndayisaba we avuga ko yari aje kwaka igishirira kandi yitahiraga.

Umugore wa Murigande we avuga ko Ndayisaba yakoze amakosa. Yagize ati “ubundi abaturanyi banshyinje kuba isoko ry’indaya, naracecetse nta kundi nabigenza, niba rero nawe yaraje kurirema simbizi ariko yibagiwe ko isoko barirema ku manywa batarirema ninjoro”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhuha butangaza ko Ndayisaba asanzwe avugwa mu maraporo ko asambanya abagore b’abandi.

Murigande we asanzwe akorera mu karere ka Ngoma, ariko yari yaje iwe mu rugo atateguje kuko yari afite amakuru y’uko urugo rwe barutaha iyo adahari, akaba ariyo mpamvu yaje kubyigenzurira.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka