Abigisha n’abiga gutwara ibinyabiziga bafunganywe n’abacika Polisi amasaha yo gutaha yarenze

Polisi y’u Rwanda yerekanye abo ifungiye i Remera mu Mujyi wa Kigali barimo abanyeshuri n’abarimu b’ibinyabiziga bane hamwe n’abantu 11 baregwa gucika abapolisi amasaha yo gutaha mu rugo yarenze.

Polisi yibukije abifuza kwiga gutwara ibinyabiziga ko amashuri bigiramo ya ‘Auto-ecole’ afunzwe nk’andi yose mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera agira ati "Abantu bigisha gutwara ibinyabiziga bashobora kugira uruhare mu kwanduza icyorezo Covid-19, kuko umunyeshuri aba ava mu modoka undi ajyamo, nyamara ntawe uzi aho mugenzi we yaturutse, niba ari muzima cyangwa arwaye".

"Bagomba guhagarika kwigisha ibinyabiziga kugeza igihe amashuri azafungurirwa, babyanga bagafungwa ndetse bakaba bacibwa ihazabu(amande) nk’uko amategeko abiteganya".

Uwitwa Ndababonye Callixte wafashwe yigisha gutwara imodoka, avuga ko ari we washutse umunyeshuri azi neza ko agiye gukora ibintu bitemewe.

Ndababonye agira ati "Byari amaco y’inda, icyo cyaha nagitewe no guhubuka ariko na none bijyanye n’imibereho, nakoze uburiganya no kubeshya, ndagira inama bagenzi banjye yo kwihangana kandi ndasaba imbabazi, by’umwihariko umunyeshuri nashutse hamwe n’umuryango we".

Uwase Sandrine wafashwe yiga gutwara imodoka avuga ko mwarimu we yamubwiye ko byemewe kwiga, ndetse aho yigiraga hakaba ari ahasanzwe higishirizwa gutwara ibinyabiziga.

Uyu mwari w’imyaka 25 na we asaba imbabazi, avuga ko atazongera kugwa mu mutego wo gushukwa no gukerensa amabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda Covid-19.

Mu bafashwe barengeje isaha yo gutaha mu rugo ya saa tatu z’ijoro, harimo uwitwa Nyandwi Papias avuga ko kuri iyo saha yari amaze kurenzaho iminota 10 atwaye moto.

Nyandwi avuga ko abapolisi bamusabye ibyangombwa bakamutegeka kujya i Nyamirambo kuri sitade kubitegererezayo, aho kujyayo ngo yabikije moto kuri sitasiyo ya lisansi aritahira mu rugo iwe.

Nyandwi yafashwe asubiye kuri polisi gushaka ibyangombwa yari yayihaye, akaba ari na bwo buryo abapolisi bakoresha mu gufata abanga kujya muri sitade ninjiro.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko n’ubwo bamaze kwerekana benshi banga kumvira abapolisi mu gihe batinze gutaha, Polisi idateze kureka gufata n’abandi.

CP Kabera agira ati"Abantu bagenda(ninjoro) amasaha yarenze Polisi ikabahagarika, yababwira aho bajya bagasuzugura bakajya gukora ibyabo, twagira ngo tumenyeshe Abanyarwanda ko mu gihe hari ibyo abapolisi bagusabye ugomba kubyubahiriza".

Avuga ko muri iki cyumweru ndetse no mu gishize hamaze gufatwa abantu 16 bashinjwa gusuzugura abapolisi bakanga kujya aho baberetse, bakaba bagiye kumara iminsi itanu muri kasho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka