Abiba mu mujyi wa Musanze batangiye gutabwa muri yombi

Bamwe mu bakekwaho ubujura butandukanye mu karere ka Musanze batawe muri yombi, bakaba barafatanywe ibikoresho byo mu rugo ndetse n’ibiribwa bibye ahantu hatandukanye, bitwikiriye ijoro.

Abatawe muri yombi ni Maniriho Isaie bita Kadogo ufite imyaka 22 na Byiringiro Muhamed w’imyaka 29, bakaba baraguwe gitumo aho bacumbitse, maze bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza.

Mu gihe uwitwa Maniriho yemera icyaha, Byiringiro arabihakana, akavuga ko mugenzi we yari yamubwiye ko ari akazi amuhaye ko kumutwaza televiziyo, maze akaza kumwishyura amafaranga.

Ati : «yambwiye ko anyishyura amafaranga ibihumbi 50, kuko nkora akazi ko mu rugo, numva ni menshi ndemera».

Rucyeba Eugene wibwe, avuga ko abajura bacukuye ubwogero bagera mu nzu, maze batwara televiziyo ndetse na bimwe mu biribwa. Ku bw’amahirwe abaturanyi basaka aba bahungu bafatanwa ibyibwe.
Ati : «Twasanze Kadogo yihishe munsi ya matela, tumuvanyemo dusanga iyi decoderi ndetse n’ibindi».

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, akaba n’ukuriye ubugenzacyaha muri iyi ntara Spt Hitayezu Emmanuel, yasabye abantu kugira uruhare mu kwicungira umutekano, bashyira amatara ku ngo zabo.

Ati : « Ndabashishikariza gushyira amatara ku bipangu byabo, gukaza amarondo ndetse no gutangira amakuru ku gihe ».

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, giteganyiriza uhamwe n’ibi byaha igifungo gishobora kugera ku mezi ane.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka