Abayobozi baha inzira magendu n’ibiyobyabwenge bazirukanwa – Guverineri Mufulukye

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko abayobozi baha inzira ibiyobyabwenge na magendu bagiye guhanwa harimo kwirukanwa ku buyobozi.

Guverineri Mufulukye avuga ko abayobozi baha inzira ibiyobyabwenge na magendu baba barangaye kandi uburangare ku muyobozi ni ukutuzuza neza inshingano bihanishwa kwirukanwa
Guverineri Mufulukye avuga ko abayobozi baha inzira ibiyobyabwenge na magendu baba barangaye kandi uburangare ku muyobozi ni ukutuzuza neza inshingano bihanishwa kwirukanwa

Guverineri Mufulukye avuga ko ahafatirwa ibiyobyabwenge ndetse n’ahaca magendu abayobozi benshi baba nta ruhare babifitemo, ahubwo baba barangaye.

Avuga ko uburangare ku muyobozi bifatwa nko kutubahiriza inshingano bityo ko uwo bizagaragaraho na we azahanwa harimo gukurwa mu nshingano.

Ati “Aho bigaragara ni uburangare kandi ibyo ni ukutarangiza neza inshingano. Bihanwa no kwihanangirizwa ndetse no kwirukanwa kuko ni icyaha gikomeye cyane. Urumva abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge baridegembya, umuyobozi rero akwiye kubyanga.”

Ibi Guverineri Mufulukye yabitangaje ku wa 29 Kanama 2019 mu nama yagiranye n’abahagarariye abacuruzi mu Karere ka Nyagatare hagamijwe kubakangurira kurwanya ibiyobyabwenge na magendu.

Mugarura Fidel uyobora ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko magendu imunga ubukungu bw’igihugu, ibiyobyabwenge na byo bikica ubuzima bw’ababinywa.

Avuga ko itegeko ribihana riteganya ko umuntu ufatiwe muri magendu afungwa kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 2, magendu yafashwe igatezwa cyamunara cyangwa igatwikwa mu gihe bigaragara ko byagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Mugarura kandi avuga ko ikinyabiziga cyakoreshejwe, umuyobozi wacyo acibwa amande y’ibihumbi 5 by’amadorari ya Amerika (ni ukuvuga abarrirwa muri miliyoni enye n’ibihumbi 600 mu mafaranga y’’u Rwanda).

Mugarura Fidel uyobora RRA mu ntara y'Iburasirazuba avuga ko ibihano byakajijwe bityo ko abantu bakwiye kwirinda
Mugarura Fidel uyobora RRA mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko ibihano byakajijwe bityo ko abantu bakwiye kwirinda

Ikindi ni uko ngo ikinyabiziga, isambu, urwuri cyangwa inzu byafatiwemo bitezwa icyamunara.

Agira ati “Ibihano birakomeye mubwire abaturage bacike kuri iyi ngeso barahomba gusa kandi baranguye. Ikindi mwikwemerera abacuruzi bagenzi banyu gucuruza ibyo batishyurira imisoro namwe batuma mutabona abakiriya.”

Umucuruzi wo mu Murenge wa Rwimiyaga wiwta Ngarambe Claude avuga ko bari bazi ko kurwanya magendu byarebaga ababishinzwe gusa bo bitabareba ari na yo mpamvu batabikoraga.

Ati “Jye numvaga gukumira magendu bitareba umucuruzi ahubwo bireba abayobozi n’abandi biri mu nshingano zabo. Ariko none ndabimenye ngiye gufasha abayobozi rwose.”

Bamwe mu bacuruzi ngo ntibari bazi ko kurwanya magendu bibareba, abacuruzi n'abayobozi bakaba biyemeje gufatanya mu kurwanya magendu n'ibiyobyabwenge
Bamwe mu bacuruzi ngo ntibari bazi ko kurwanya magendu bibareba, abacuruzi n’abayobozi bakaba biyemeje gufatanya mu kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge

Mujyarugamba John we avuga ko kugira ngo magendu n’ibiyobyabwenge bicike ari uko ibinyabiziga cyane cyane moto zibitwara zamenyekana zigafatwa zigafungwa.

Kugira ngo zimenyekane, atanga inama ko kuri buri kagari hashyirwaho agasanduku k’ibitekerezo kagenzurwa n’inzego z’umutekano abaturage bakajya batanga amakuru ku binjiza magendu n’ibiyobyabwenge n’aho binyuzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo. Niyo Business ya mbere ku isi,kurusha uburaya no kugurisha intwaro. No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

hitimana yanditse ku itariki ya: 2-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka