Abayobozi babiri mu Karere ka Ngoma bafatiwe mu cyuho bakira ruswa
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin ushinzwe ishami ry’ibikorwa remezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bakira ruswa ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 Frw) kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.

RIB yatangaje ko abo bayobozi bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Remera n’iya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yaboneyeho gusaba abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.
Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi nkabo RIB ibakoremo akazi pe! Ruswa imeze nabi! Doré harumuyobozi wakagari watse umuturage ibihumbi makumyabiri 20000fw ngo yibake ntacyangombwa igihe kigeze amafaranga ataraboneka gitifu aragenda inzu arayisenya amabati arayatemagura. Mukurikirane ndihano I Ngoma .
RIB bakora akazi keza cyane kuko bo ntibagendera ku marangamutima nk’abandi batuma gusesengura bakagendera kuri munyangire zivuye kwa Minisitiri wa MINALOC n’amatiku ubundi abo biba nibo bagakwiye kujya kuri yellow paper. Gusa bose twarakoranye much inkoni izamba