Abayobozi b’ingabo zihora ziteguye gutabara (EASF) batangiye uruzinduko mu Rwanda
Itsinda ry’abayobozi b’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) ziyobowe na Brig Gen Vincent GATAMA, zatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Izi ngabo zatangiye uru ruzinduko mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022, nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yabitangaje.

Intego y’uru ruzinduko rw’iminsi itatu ni ukugenzura ubushobozi bw’u Rwanda haba mu ngabo na Polisi by’igihugu bihora byiteguye bigendanye n’inshingano z’uyu mutwe wa EASF.
Mbere y’ibikorwa bijyanye n’uruzinduko rw’izi ntumwa za EASF, bakiriwe na Brig Gen Patrick Karuretwa, uyobora Ishami rishinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF).
Bagiranye ibiganiro byibanze kuri gahunda z’ubufatanye bw’igihe kiri imbere hagati y’ingabo z’u Rwanda n’uyu mutwe w’Ingabo z’Akarere zihora ziteguye gutabara.
Uyu mutwe w’ingabo z’Akarere ugizwe n’ibihugu birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.
Ohereza igitekerezo
|