Abavandimwe be bari bamwivuganye Imana icyinga ukuboko

Umusore witwa Ildephonse Musonera w’imyaka 30 utuye mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe arwariye mu bitaro bya Kigeme guhera tariki 06/01/2012 nyuma yo guterwa n’abasore babiri bava indimwe bakamukubita bikomeye bakamuvuna amaguru bakanamukomeretsa mu mutwe.

Musonera avuga ko ijoro rya tariki 05/01/ 2012 yari aryamye bigeze igihe cya saa tanu n’igice yumva abantu bavugira imbere y’inzu arabyuka ajya kureba, baba baramufashe bamukubita impiri baramuvunagura.

Nyina, Karuranga Veneranda, ngo niwe wamutabarije bahita bamuheka bamujyana ku kigo nderabuzima cya Mbuga, birananirana bahita bamwohereza ku bitaro bikuru bya Kigeme. Avuga ko abamukubise ari Nsabimana Emmanuel murumuna we na Habyarimana Evaliste mukuru we wo mu muryango.

Bamwe mu baturanyi ba Musonera twavuganye, bavuze ko iyi miryango isanzwe arangwamo amakimbirane ndetse no kumanywa ngo bari biriwe batongana. Nyiri gukubitwa avuga ko ataramenya icyo yazize.

Ubwo twataraga iyi nkuru tariki 07/01/2012 abakekwaho gukubita Musonera bari batarafatwa kandi nta n’uwo twabashije kuvugisha muri bo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi birasobanura ibihe byanyuma.(Imperuka) Niyihangane.
gusa ntawe uvuma uwo Imana Itavumye.

twahirwa yanditse ku itariki ya: 9-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka