Abatwara abagenzi muri Nyabarongo banze gucika ku bwato bw’ingashya

Amabwiriza ya Leta y’uko nta bwato bwemewe gukoreshwa mu kwambutsa abaturage umugezi wa Nyabarongo nta moteri bufite ntiyubahirizwa.

Ubu bwato bukoreshwa mu mugezi wa Nyabarongo bushobora gutwara abantu 20, ubutwaye akoresha ingashya
Ubu bwato bukoreshwa mu mugezi wa Nyabarongo bushobora gutwara abantu 20, ubutwaye akoresha ingashya

Mu myaka yashize hagiye hagaragara impanuka zitewe n’ubwato bwambutsaga abaturage bakora ingendo hagati y’Akarere ka Kamonyi n’Umujyi wa Kigali. Izo mpanuka akenshi zaterwaga n’ikoreshwa ry’ubwato butarimo moteri bwageraga hagati mu mugezi bukarohama.

Iheruka muri 2015 yahitanye abarenga 25 bari mu bwato bw’imbaho umusare atwara akoresheje uburyo bwo kugashya. Kuva icyo gihe leta yahise ishyiraho itegeko ko ubwato bwose bukoreshwa mu gutwara abagenzi muri uwo mugezi bugomba kuba bukoresha moteri.

Ubuyobozi bwemeje kandi ko ababurimo bagomba kuba bambaye amakote yabugenewe yabafasha kureremba hejuru y’amazi mu gihe ubwato burohamye.

Nyamara kuri ubu iyo ugeze ku cyambu kiri hagati y’Umurenge wa Mageragere wo mu Karere ka Nyarugenge n’Umurenge wa Rugarika muri Kamonyi, uhasanga ubwato ariko budakoresha moteri.

Icyo kibazo kandi kigaragara no ku cyambu gihuza Umurenge wa Runda muri Kamonyi n’uwa Rutonde muri Rulindo.

Abaturage bifashisha ibyo byambu ni abajya gushaka serivisi zitandukanye nk’ubuvuzi cyangwa abashaka imibereho nk’abarema amasoko. N’ubwo bakoresha ubu bwato bagaragaza ko bahangayikishijwe n’umutekano wabo mu mazi, nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo.

Agira ati “Impanuka yabaye abantu bambuka berekeza mu isoko rya Butamwa na za Kimisange, ubwato burarohama, bamwe bahasiga ubuzima abandi bararokoka.”

Undi mukecuru wo mu Murenge wa Runda, unakoresha icyambu cya Rutonde ajya kwivuza i Rulindo, avuga ko yigeze kubona ubwato bwa moteri mu mezi asaga atanu ashize, ariko atamenye irengero ryabwo.

Ati “Bigeze kubuzana n’amajire y’imihondo barayazana. Ariko yaba ubwato bwa moteri yaba n’ayo majire byose sinkibibona,ubu tugenda dufite ubwoba. Baduhaye ikiraro byaba byiza umuturage akajya agenda yisanzuye. ”

Ubusanzwe ubwato bw’ibiti buri kuri Nyabarongo buba burimo imyanya igizwe n’imbaho ziteye nk’intebe, ku buryo bushobora kujyamo abantu barenga 20.

Umuturage witwa Minani avuga ko umutekano wabwo uba utizewe kuko ahanini nta majire baba bambaye ndetse n’ubwato nta bwishingizi bufite ku buryo ubuziranenge bwabwo butizewe. Gusa ngo kubw’amaburakindi abaturage barabukoresha.

Ubusanzwe ubwato bufite moteti ntibupfa kurohama kubera ingufu za moteri. Kwambara amajire mu bwato nabyo bifasha umugenzi kureremba hejuru y’amazi mu gihe habayeho ikibazo cyo kugwa mu mazi cyangwa kurohama k’ubwato.

Umwe mu basare ukorera muri Nyabarongo utatangaje izina rye, avuga ko badakoresha ubwato bwa moteri ku bw’amikoro make.

Izindi mpungenge mu baturage ngo ni uko niyo haboneka ubwato bwa moteri bwaba buhenze. Bamwe bemeza ko byatuma igiciro kikuba kikava ku giceri cya 100Frw bari basanzwe bishyura kikazamuka.

Tuyizere Thadee, wasigariyeho Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, avuga ko atari azi icyo kibazo kuko bari barabuciye mu mugezi wa Nyabarongo.

Ati “Hari ubwato bukoze mu mbaho bukoresha moteri,ndabizi ko buhari. Abo bakoresha ubwo butagira moteri bakubwire aho babitse ubufite moteri. Ubwo budafite moteri ntibwemewe rwose.”

Bamwe mu bagikoresha ubwo bwato butari ubwa moteri bavuga ko icyemezo cyo guhindura ubwo bwato kitabareba kuko ibyemezo ngo byafatiwe mu Karere katari akabo kandi Nyabarongo ihuriweho n’uturere twinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka