Abatuye Kimicanga bakomeje kwinubira umutekano mucye ukiharangwa
Abagituye agace ka Kimicanga mu mujyi wa Kigali bategereje amafaranga yo kubimura baravuga ko umutekano w’ibintu byabo utifashe neza, kuko ntawe ugitarabuka niyo agiye asanga inzu bayicucuye.
Umudugudu w’Inyamibwa uri mu kagali ka Kimicanga, umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo ni umwe mu midugudu ugituwemo n’ababariwe ariko batarimurwa, bafite impungenge z’umutekano wabo kubera nta mafaranga bahabwa kugira ngo bigendere.
Ubwo bujura bubibasira buterwa n’uko hashize igihe abaturanyi babo bahawe ayabo bakigendera bigasiga icyuho; nk’uko Ndahayo Michel ukihatuye abitangaza.
Agira ati: ‘Uraryama ugasanga urugi abajura barukuyeho, abagore n’abakobwa baragatoye kuko babanyaga amashakoshi n’amatelefoni, umugabo ushatse kubarwanya baramukomeretsa’.

Abakorera ubucuruzi bucirirtse muri aka gace gasigaranye igice kinini cy’amatongo, nabo ngo biba ngombwa ko bafunga kare kubera kutizera umutekano w’ibyabo n’ubuzima bwabo; nk’uko bamwe mu bahatuye bakomeza babivuga.
Gusa bamwe mu bajura barafashwe binyuze mu bufatanye bw’inzego z’umutekano n’akarere ka Gasabo.
Jean Claude Munara, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Gasabo, avuga ko icyatumye bahagarika kwishyura aba baturage ari uko ingengo y’imari yabaye nke ugereranyije n’ibyari biteganyijwe.
Bahisemo guhera ku batuye ahabangamye, hashobora kugira ingaruka, nyuma y’uko miliyari zigera kuri enye bari bagennye mu kwimura abo baturage ibaye intica ntikize.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|