Abatuye ahari imitingito barasabwa kwigengesera kugira ngo inzu zitabagwaho

Impuguke mu bijyanye n’imitingito zirasaba abaturiye ahari kumvikana imitingito kwirinda kuba mu nzu kugira ngo haramutse habaye umutingito ukomeye utabasenyeraho amazu.

Impuguke zisaba abaturage kutajya munsi y’ibiti, munsi y’ibibambasi by’amazu, munsi y’insinga z’amashanyarazi kugira ngo bitabagwaho kubera umutingito bikaba byagira ingaruka ku buzima bwabo.

Dr. Dushime Dyrckx ni impuguke mu gukurikirana imihindagurikire y’ibirunga cyane cyane ikirunga cya Nyiragongo.

Aganira na Kigali Today yatangaje ko imitingito hafi ya Nyiragongo ikomeje kwiyongera bitewe n’uko hari igikoma mu nda y’isi gishaka gusohoka.

Yagize ati "Biragaragara ko mu nda y’isi hari igikoma gishaka gusohoka, ni yo mpamvu imitingito igenda yumvikana hafi y’ahari ikirunga ndetse ikagera kure."

Dr. Dushime avuga ko imitingito iri kuba igenda yiyongera, bikaba byashoboka ko habonetse ufite imbaraga nyinshi wagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Ati "Biraboneka ko imitingito iri kuba iri ku gipimo cya gatatu na kane. Iramutse igeze kuri gatanu yakwangiza, biraboneka ko hari inzu zoroheje zishobora guhita zigwa, abantu bazirimo zabagwira tukaba dutanga inama zo kutajya mu mazu."

Dr. Dushime aravuga ibi mu gihe hari amakuruu yakwirakwiye avuga ko hari umutingito ukomeye utegerejwe.

Dr. Dushime avuga ko ntawe umenya ko umutingito ugiye kuba cyangwa nuramuka ubaye ugira ubukana bukomeye kuko n’ibyuma biyipima bibimenya mu masegonda 10 ugiye kuba. Icyakora ikiruta ibindi ngo ni ukutajya mu nzu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abaturage kwirinda kujya mu mazu kuko hari ayamenyekanye yatangiye kwangizwa n’imitingito.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko hari abaturage babagejejeho ibibazo by’amazu yabo yamaze kwangirika, asaba abaturage kutayajyamo mu gihe imitingito ikomeje.

Gusa abaturage bamwe bahangayikishijwe n’uko babwirwa kutajya mu mazu, mu gihe imvura na yo irimo kugwa itaboroheye.

Ku birebana n’amakuru atangazwa n’abantu ndetse amenshi akaba ashobora kuba atari ay’ukuri, Dr. Dushime avuga ko amakuru y’ukuri atangwa n’Ubuyobozi.

Ati "Amakuru atangwa habanje kuba ubusesenguzi bwimbitse kandi akenshi bikorwa ku mugoroba. Abantu bashaka amakuru ya buri kanya ariko ibi bishobora kuzana n’impuha, ibyiza ni ugutegereza amakuru bahabwa n’ubuyobozi kandi bushobora kuyanyuza mu itangazamakuru cyangwa kubwira inzego z’ibanze zikayamenyesha abaturage."

Dr Dushime avuga ko abantu bagomba kwihangana kuko imitingito itarenza iminsi itanu, n’ubwo ikirunga kigira imiterere yihariye, ngo mu minsi itatu ishobora kuba yarangiye.

Kuva imitingito yatangira hari iyakuye abantu umutima cyakora.

Jean-Claude Ngaruye ni umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro mu kigo cy’igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro na peteroli. Avuga ko umutingito wabaye ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 mu masaha ya saa saba wari kuri 4.6.

Ati "Turimo turabikurikirana kandi biraboneka ko imitingito igenda irushaho kongera imbaraga, uburyo bwiza bwo kwirinda ni ukutaba mu nzu kuko umutingito uje uri kuri gatanu cyangwa hejuru wayasenya amazu akagwa ku baturage."

Ngaruye atanga urugero rw’umutingito wabaye muri 2008 ugahitana abantu mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho wari ku kigero cya 5.8.

Akavuga ko niba n’indi iri kuri kane ishobora kwiyongera ikaba yagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Ngaruye avuga ko imwe mu mpamvu ituma uduce dukunze kubamo imitingito bubaka inzu z’imbaho biba atari umurimbo gusa.

Ati "Benshi babifata nk’umurimbo ariko umuntu uri mu nzu y’imbaho aba afite umutekano kurusha uri mu nzu y’amatafari n’amabuye kuko umutingito ukaze ubaye zitakwangiza kimwe."

Ngaruye avuga ko kuba ikirunga cyarutse imitingito ikaba irimo kwiyongera, abantu batuye ahabereye iruka ry’ibirunga badakwiye guhita basubirayo.

Ati "Si byiza guhita basubira mu rugo, babanze bareke imitingito ishire basubireyo, bihangane babanze barebe aho byerekeza. Kuko iruka ryabaye nk’iritunguranye, ubusanzwe iruka ry’ikirunga ribanzirizwa n’imitingito cyangwa imitingito ikaba iruka ririmo kuba, icyabaye rero habanje iruka kandi hagombye kubanza imitingito n’imyuka myinshi mu kirere abantu bakayumva n’inyamaswa zigahunga bitewe n’ubwinshi bw’imyuka yiyongera mu kirere."

Ngaruye avuga icyabaye ikirunga cyarukiye mu ibondo, iyo nzira yari hafi itanga icyuho igikoma gishyushye kirasohoka kuko igikoma kiba kiri kuri dogere 900 kugera ku 1100.

Kuba imitingito irimo kwiyongera avuga ko hari ibindi bikoma mu nda y’isi bishaka gusohoka bishaka inzira, abantu bakaba basabwa kuba maso bakumva amabwiriza bagezwaho n’abayobozi.

Ngaruye avuga ko mu gihe hari imitingito nk’iyi abantu bari mu nzu bateganya kwihisha munsi y’ameza n’ibindi bibarinda ibyabagwaho, cyakora asaba
abantu kudakuka umutima kugira ngo bidashyira ubuzima bwabo mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka